skol
fortebet

Uwo Kamichi yasezeranyije ko bazakora ubukwe agiye kurongorwa n’undi musore

Yanditswe: Thursday 02, Mar 2017

Sponsored Ad

Umukunzi w’Umuririmbyi Bagabo Adolphe usigaye wibera muri Leta zunze ubumwe za Amerika agiye gukora ubukwe n’undi musore nyuma y’uko kamichi akomeje kumubeshya itariki azagarukiraho mu Rwanda.
Imyaka ibaye itatu, Kamichi wamenyekanye nk’umunyamakuru w’umuhanga mu gusesengura amakuru y’imyidagaduro akabifatanya n’ubuhanzi avuye mu Rwanda aho yagiye abwiye umukunzi we ko azagaruka bidatinze bagatangira umushinga wo kubana akaramata.
Umukobwa witwa Mwamikazi Annick yabaye mu rukundo igihe kirekire (...)

Sponsored Ad

Umukunzi w’Umuririmbyi Bagabo Adolphe usigaye wibera muri Leta zunze ubumwe za Amerika agiye gukora ubukwe n’undi musore nyuma y’uko kamichi akomeje kumubeshya itariki azagarukiraho mu Rwanda.

Imyaka ibaye itatu, Kamichi wamenyekanye nk’umunyamakuru w’umuhanga mu gusesengura amakuru y’imyidagaduro akabifatanya n’ubuhanzi avuye mu Rwanda aho yagiye abwiye umukunzi we ko azagaruka bidatinze bagatangira umushinga wo kubana akaramata.

Umukobwa witwa Mwamikazi Annick yabaye mu rukundo igihe kirekire na Kamichi ndetse ubwo uyu musore yavaga mu Rwanda [Mu ijoro ryo kuwa 15 Mata 2014] ni umwe mu baherekeje kamichi ku kibuga k’indege basezerana ko azagaruka bagakomeza urukundo rwabo ruganisha ku kubana nk’umugabo n’umugore.

Amakuru avuga ko, Kamichi yakomeje kwizeza uyu mukobwa ko azagaruka vuba kugeza igihe uyu mukobwa yarambiriwe agahitamo kwinjira mu rukundo n’undi musore.

Umukunzi wa Kamichi agiye kurushinga n’undi musore

Mu kwezi k’Ukuboza 2015, Kamichi yumvikanye mu itangazamakuru avuga ko yamaze gutandukana n’uwari umukunzi we gusa yirinda kuvuga icyo bapfuye, nyamara Kamichi nyumvikanye nk’uwicuza kuba atandukanye n’umukobwa wakomeje kumwereka ko yamukunze byabuze akagero.

Kamichi yavuze ko umusore uzakundana n’uyu mukobwa azaba yitomboreye akarabo.

Kuri ubu, amakuru ahari n’uko uyu mukobwa wahoze mu rukundo na Kamichi wanigaga muri Kaminuza ya UNILAKyamaze kwinjira mu rukundo n’undi musore witwa Bruno; banateganye kuruhsinga tariki ya 31 Werurwe 2017, Mwamikazi Annick agasabwa akanakobwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa