skol
fortebet

Vanessa Mdee afunzwe azira gukoresha ibiyobyabwenge

Yanditswe: Wednesday 08, Mar 2017

Sponsored Ad

Polisi ikorera mu mujyi wa Dar es Salaam mu gihugu cya Tanzaniya, kuri uyu wa 8 Werurwe 2017, yataye muri yombi Vanessa Mdee ukurikiranyweho gucuruza no gukoresha ibiyobyabwenge.
Aman Tenga, umwunganiza mu by’amategeko wa Vanessa Mdee yemeje aya makuru avuga ko umukiriya we yafunzwe na Polisi uyu munsi.
Uyu usanzwe aburanira Vanessa Mdee, yavuze ko umukiriya we yahamagajwe na Polisi kugirango asobanure ibyo ashinjwa byo gukoresha ibiyobyabwenge. Ngo Vanessa yijyanye ku neza nta kurushya (...)

Sponsored Ad

Polisi ikorera mu mujyi wa Dar es Salaam mu gihugu cya Tanzaniya, kuri uyu wa 8 Werurwe 2017, yataye muri yombi Vanessa Mdee ukurikiranyweho gucuruza no gukoresha ibiyobyabwenge.

Aman Tenga, umwunganiza mu by’amategeko wa Vanessa Mdee yemeje aya makuru avuga ko umukiriya we yafunzwe na Polisi uyu munsi.

Uyu usanzwe aburanira Vanessa Mdee, yavuze ko umukiriya we yahamagajwe na Polisi kugirango asobanure ibyo ashinjwa byo gukoresha ibiyobyabwenge. Ngo Vanessa yijyanye ku neza nta kurushya ubuyobozi.

Uyu munyamategeko avuga ko Mdee yabajijwe ibibazo bitandukanye na Paul Makonda uhagarariye sitasiyo ya Polisi ikorera mu mujyi wa Dar es Salaam.

Yakomeje avuga ko muri Gashyantare uyu mwaka, ubwo Polisi yahagurukiraga ikibazo k’ibyobyabwenge muri Tanzaniya, inashakisha bamwe mu babikoresha ngo Vanessa Mdee ntiyari muri Tanzaniya cyane ko nawe yari yashyizwe ku rutonde rw’abo Polisi yakoragaho iperereza.

Avuga ko Vanessa yari muri Afurika y’Epfo aho yari yagiye gufata amashusho yakoreshejwe muri MTV Shuga. Icyo gihe ngo ni nabwo Makonda umuyobozi wa Polisi yamushyize kuri ilisiti n’ibindi byamamare bikoresha bikanacuruza ibiyobyabwenge muri Tanzaniya.

Nta gihe kizwi Vanessa Mdee agomba kuba yafunguriwe. Umuvugizi we avuga ko mu kwezi gushize Polisi yazengurutse inzu ye baninjira imbere mu nzu bashakisha ibiyobyabwenge bwavugwaga kuri uyu mukobwa.

Simon Sirro, umuyobozi wa Polisi mu mujyi wa Dar es salaam niwe watangije iki gikorwa muri Gashyantare uyu mwaka cyo gushakisha abakoresha ibiyobyabwenge. icyo gihe batatu bahise bafungwa ku itariki ya 03 Gashyantare 2017, 12 bafunzwe ku munsi wakurikiyeho.

Urutonde rw’abashakishwa na Polisi; Diamond Platnumz ari ku mwanya wa mbere, Ney wa Mitego nawe ukora umuziki, Ray C, Idris Sultan wamenyekanye ubwo yegukanaga irushanwa rya Big Brother Africa, Azan Zungu uba muri guverinoma, Abas Mtevu na Rugemarila Mutahaba, umuyobozi muri Clouds Media, Miss Wema Sepetu [Uherutse gufungurwa], Dogo Hamidu, T.I n’abandi.

Vanessa Mdee yatawe muri yombi nyuma y’uko Miss Wema Sepetu afunguwe

Vanessa Mdee Hau, ukunze kwiyita Vee Money. Yavutse kuwa 07/06/1988 avukira mu mujyi wa Arusha muri Tanzania. Ni umuririmbyi wa hip hop, R&B, Afro pop na Bongo Flava.

Vanessa Mdee azwi mu ndirimbo zakunzwe mu Karere nka ‘Nobody But Me’ yakoranye na K.O, ‘Siri’, ‘Never Ever’ n’izindi.

Vee Money w’imyaka 29 y’amavuko, yaririmbiye i Kigali mu birori bya Red Avenue byari byateguwe na Sandra Teta, ku itariki ya 25 Ukuboza 2015.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa