skol

Vestine na Dorcas bagiye gutaramira muri Canada

Yanditswe: Tuesday 30, Sep 2025

featured-image

Itsinda ry’abaririmbyi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Ishimwe Vestine na Kamikazi Dorcas bari kwitegura gukora ibitaramo bizazenguruka igihugu cya Canada bise “Yebo Concerts”.

Ni ibitaramo bitezeho kwaguka mu rugendo rwabo rw’ivugabutumwa no gusabana n’abakunzi b’ibihangano byabo.

Bizatangirira mu Mujyi wa Vancouver tariki 18 Ukwakira 2025, nyuma y’uko mu 2024 byari biteganyijwe ariko ntibyakunda.

Ku bijyanye n’impamvu bahisemo kwita ibi bitaramo “Yebo”, Murindahabi Irénée yavuze ko bifitanye isano n’indirimbo yabo nshya iri gukundwa cyane, ariko kandi ikaba iri mu murongo wo kumenyekanisha gahunda bihaye yo kuririmba no mu rurimi rw’Igiswahili.

Ati: “Urebye ni uko tudatekereza Abanyarwanda gusa. Ubu turi gutumira n’abakoresha Igiswahili ngo bamenye ko tuje gutaramana."

Ishimwe Vestine na Kamikazi Dorcas ni abavandimwe b’abahanzi bagezweho mu muziki wa Gospel nyarwanda. Batangiye urugendo rwabo mu 2018, bavuye mu kuririmba mu rusengero batangira gushyira hanze indirimbo zabo bwite.

Bamamaye mu ndirimbo nka “Adonai”, “Nahawe Ijambo”, Ibuye”, zigaragaramo ubutumwa bwo gukomeza kwizera no gushimangira ko Imana ikora ibikomeye mu buzima bwa muntu.

Mu myaka micye bamaze mu muziki, bakoze ibitaramo byabereye mu Rwanda no hanze yarwo, banagera no mu Burundi mu bikorwa by’ivugabutumwa.

Vestine na Dorcas bafatwa nk’ijwi rishya rishyira imbaraga mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, rikomeje gutanga icyizere cy’ahazaza heza mu muziki wa Gospel nyarwanda.

Vestine na Dorcas bagiye guhesha umugisha abakunzi babo batuye muri Canada

Ibitaramo byabo babyitiriye indirimbo yabo nshya bise "Yebo"
REBA HANO INDIRIMBO VESTINE NA DORCAS BITIRIYE IGITARAMO CYABO

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa