skol
fortebet

Video y’umunsi ! Niyonzima Olivier arikumwe n’inkumi mu kabyiniro i Nairobi ikomeje kuvugisha benshi

Yanditswe: Tuesday 16, Nov 2021

featured-image

Sponsored Ad

Hari amashusho yagaragaje Niyonzima Olivier ’Seif’ ari mu kabyiniro i Nairobi nyuma y’umukino u Rwanda rwatsinzwemo na Kenya ibitego 2-1

Sponsored Ad

Amashusho ya Niyonzima Olivier ’Seif’ ari mu kabyiniro i Nairobi nyuma y’umukino u Rwanda rwatsinzwemo na Kenya ibitego 2-1 , akomeje kuvugisha benshi bakoresha imbuga nkoranyambaga cyane cyane urubuga rwa Twiter.

Kuri uyu wa kabiri tariki ya 16 Ugushyingo 2021,nibwo Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda,FERWAFA,ryatangaje ko ryahagaritse umukinnyi,Niyonzima Olivier uzwi nka "Seif" kubera imyitwarire mibi aho byamenyekanye ko yashyamiranye na Perezida waryo "Nizeyimana Olivier".

Nyuma yayo mashusho benshi mu bakoresha imbuga nkoranyambaga bahise bayitangaho ibitekerezo bitandukanye bisekeje.

Uwitwa Adolphe 2370 kuri Instagram yagize ati” Ntangazwa nukuntu mutajyamumenya ahwimyumvire yabanyarwanda igezengo mumenye abomubeshya,mukoricyaha kabiri mutabizi,tubamumupira nibiwuberamo turabizi kutubeshya bibabitangaje😂😂😂😂😂😂😂”

Amakuru ahari n’uko Niyonzima Olivier yagiye mu kabari maze perezida wa FERWAFA agerageje kumuvugisha undi aramusuzugura.

Nkuko Perezida wa FERWAFA yabitangaje agira Ati “Icyatumye ahagarikwa, barangije gukina we ajya mu kabari, agiye mu kabari ubwo ni muri Kenya, bamwegereye cyane cyane perezida wa FERWAFA agaragaza agasuzuguro aho kugira ngo yumve icyo bamubwiye, baramureka.”

Akomeza avuga ko kuva icyo atigeze agaruka no kuri hoteli ndetse banekereje mu kibuga cy’indege batari kumwe na we.

Ati “Icyaje gutungurana ni uko batongeye kumubona, nibwo twavuze tuti reka twandike kuri Twitter ko abaye ahagaritswe mu ikipe y’igihugu kugeza igihe kitazwi.”
“Yego ubu barimo barasuzumwa (checking) ku kibuga cy’indege ntabwo bari kumwe, kereka aje nyuma yabo ariko ntabwo bari kumwe.”

Ku kijyanye no kuba yashatse gukubita umutoza, yagize ati “Ibyo gukubita umutoza ibyo ni ibindi wenda bishobora kuba byavuzwe ariko ayo niyo makuru yacu twagendeyeho tumuhagarika tunandika kuri Twitter.”

Hari amakuru avuga ko uyu mukinnyi wo hagati nawe yafashe umwanzuro wo gusezera mu Mavubi nyamara yari umwe mu bageragezaga kwitwara neza nubwo umusaruro wari muke.

U Rwanda rwasoje imikino y’itsinda E mu gushaka itike y’igikombe cy’Isi ruri ku mwanya wa nyuma n’inota 1 yakuye kuri Kenya i Kigali, indi mikino yose ikaba yarayitsinzwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa