skol
fortebet

Video ya Diamond yagaza inzoka nzima yatumye bemeza ko akorana na sekibi

Yanditswe: Saturday 21, Jan 2023

featured-image

Sponsored Ad

Umuhanzi ukomeye mu karere k’iburasirazuba Diamond Platnumz akomeje guhabwa inkwenene nyuma yo kugaragara ari kwagaza inzoka mu buryo butavuzweho rumwe n’abarimo abakunzi be n’ubundi bamushinja gukorana n’imyuka mibi.

Sponsored Ad

Si rimwe si kabiri uyu muhanzi ashinjwe gukorana n’imyuka mibi bitewe n’uburyo yagiye aca amarenga ndetse hakibazwa inkomoko y’ubukire afite uyu munsi bukunda gushidikanywaho.

Muri aya mashusho Diamond agaragara afite inzoka ndetse yishimye ubona ko ntacyo yikanga.

Agera aho akayiturisha ku buryo ituza neza akanayagaza mu buryo ubona ko adatewe ubwoba nayo.

Nyuma y’aya mashusho yatunguye ndetse agatera ubwoba bamwe bahise banzura ko noneho ko uyu muhanzi akorana n’imyuka mibi kandi ko nyuma y’igihe kinini bivugwa ubu bamaze kubona ko ibyo bavuze ari ukuri.

Charlotte Akankunda abinyujije kuri konti ya Diamond yagize ati."Urakoze kutwereka ko uri muri Illuminati". Uwitwa da chiefstagram we yagize ati "Nari mbizi ko akorana nayo, ubutsinzi bwe buva mu isi y’umwijima.’’

Hari abahise basaba amashusho y’indirimbo yari irimo gufatwa bavuga ko izaba ari nziza nyuma yo gukeka ko bari mu ifatwa ry’amashusho y’indirimbo nshya uyu muhanzi yitegura gusohora vuba.

Si ibyo gusa byavuzwe kuko hanuganuzwe ko uyu muhanzi abifashijwemo na nyina umuhora iruhande, baba bakorana na sekibi kugira ngo Diamond akomeze atere imbere agire igikundiro nk’icyo afite muri Africa no mu isi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa