Vogue yakoresheje umunyamideli wahanzwe na AI biteza impagarara
Yanditswe: Tuesday 29, Jul 2025
Ikinyamakuru cya Vogue kizwiho kuba kimwe mu byandika ku mideli n’ibindi biyiherekeza bikomeye ku Isi, cyateje impagarara nyuma yo gushyira hanze amafoto yo kwamamaza agaragaramo umukobwa w’umunyamideli wahanzwe n’ubwenge bw’ubukorano (AI).
Iki kinyamakuru cyakoresheje uyu mukobwa mu nimero y’ukwezi kwa Kanama 2025 kigiye gushyira hanze.
Muri iyi nimero nshya y’iki kinyamakuru, habonekamo itangazo ryamamaza rya Guess isanzwe ari sosiyete yigenga icuruza imyambaro, yamenyekanye cyane mu bijyanye n’imyenda y’abasore n’abakobwa, cyane cyane amakoboyi, amakote, amapantaro n’imyambaro y’imbere. Yashinzwe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu 1981.
‘Guess’ ikaba yarifashishije Vogue yamamaza imyambaro yayo ikoreshwa mu gihe cy’impeshyi, aho uyu mukobwa wahanzwe na AI, aba yambaye imyenda yamamazwa na ’Guess.’
Iri tangazo ryamamaza ryateje impaka nyinshi, abantu bibaza ingaruka ryagira ku banyamideli b’abantu no ku rubyiruko rukunze gukurikira iby’imideli.
Uwo munyamideli wa AI yitwa Seraphinne Vallora, akaba yarahanzwe na sosiyete n’ubundi yitwa gutyo ya Valentina Gonzalez na Andreea Petrescu. Aba bayihanze bemeza ko ari Paul Marciano, umwe mu bashinze Guess, wabandikiye abinyujije kuri Instagram abasaba kumuhangira umunyamideli wa AI.
Bavuga ko bahanze abantu 10 batandukanye bifashishije AI, hanyuma Marciano agahitamo umugore umwe ufite imisatsi itukura.
Nubwo benshi bakeka ko guhanga ayo mashusho ya AI ari ibintu byoroshye, Gonzalez avuga ko ari inzira igoye itwara igihe kinini, ishobora kumara ukwezi. Bavuga ko bashobora no kwishyurwa amafaranga agera kuri miliyoni z’amadolari mu mishinga minini nk’iya Guess.
Nyamara ibi ntibyashimishije abari basanzwe mu ruganda rw’imideli. Muri abo harimo Felicity Hayward, uzwi mu cyiciro cy’abitwa ‘Plus-sized Models’ bazwiho kuba bafite ibilo byinshi wamamaye mu myaka irenga 10 ishize, aho yavuze ko gukoresha abahanzwe na AI ari ibintu "bidasobanutse, bisa n’ubunebwe kandi bigamije kugabanya amafaranga yatangwaga ku banyamideli ba nyabo."
Gonzalez na Petrescu bahanzwe n’uyu mukobwa wifashishijwe na Vogue bemeza ko batagamije kwimakaza ubwiza budashobora kubaho mu buzima busanzwe.
Gusa Petrescu asobanura ko ibyo bakora ari uguha abacuruza amahitamo menshi yo kwamamaza, ati “Turi guha amasosiyete indi nzira yo kwamamaza ibicuruzwa byabo.”
Felicity Hayward yamaganiye kure iby’abimakaje ikoreshwa rya AI mu ruganda rw’imideli
Icyakora bavuga ko gukora abanyamideli bafite ibilo byinshi (Plus-sized Models), bikigoranye kuko ikoranabuhanga rya AI ritaragera ku rwego rwo kubikora neza.
Sinead Bovell wahoze ari umunyamideli akaba ubu ari rwiyemezamirimo mu ikoranabuhanga, yanditse inyandiko muri Vogue mu myaka itanu ishize agaragaza ibyago by’uko AI ishobora gusimbura abanyamideli.
Mu kiganiro yagiranye na BBC yagize ati “Ibipimo by’ubwiza bimaze gutwarwa na AI. Hari abakobwa bakiri bato barimo kwibagisha kugira ngo base n’amasura babona ku mbuga nkoranyambaga, none ubu tugeze aho abantu bose tubona benshi baba atari aba nyabo.”
Abanyamideli bahanzwe na AI bagiye kugaragara muri nimero nshya ya Vogue batumye bamwe bacika ururondogoro
Guess ifite paji ebyiri z’itangazo ryayo ryamamaza imyambaro mu nimero ya Kanama ya Vogue Iryo tangazo rigaragaza umunyamideli wahanzwe n’ubwenge bw’ubukorano (AI), witwa Seraphinne Vallora


Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *