skol
fortebet

Wa mukobwa uheruka gushyingiranwa n’uwahoze arumuyobozi ukomeye mu Bwogerereza yimwe Visa

Yanditswe: Friday 11, Aug 2023

featured-image

Sponsored Ad

Umunyarwandakazi, Uwamahoro Claudine uherutse gushyingiranwa n’uwahoze ari umudepite mu ishyaka ry’abakozi mu Bwongereza, yahuye n’uruva gusenya nyuma y’uko ubuyobozi bwo mu Bwongereza bumwimye Visa buhakana ko nta mubano afitanye na Simon Danczuk baherutse kurushinga nk’uko inkuru dukesha The Telegram ibivuga.

Sponsored Ad

Uwahoze ari umudepite mu ishyaka ry’umurimo Labour Party kuva mu 2010 kugera mu 2017, Simon Danczuk aherutse gusa anakwa umugore w’umunyarwandakazi Uwamahoro Claudine. Uyu munyarwandakazi yangiwe visa yo mu Bwongereza mu gihe ariho yashakaga kujya gutura nyuma y’ubukwe.

Claudine uherutse gushyigiranwa n’Umwongereza yangiwe visa

Claudine Uwamahoro, ufite imyaka 28, yasabye viza y’abashyitsi muri Nzeri 2022, mbere y’uko ashyingiranwa n’uwahoze ari umunyamuryango mu nteko ishinga amategeko, w’imyaka 56, wari uhagarariye intara ya Rochdale hagati ya 2010 na 2017. Amakuru aturuka mu nshuti za hafi avuga ko aba bombi bahaye “ibimenyetso byinshi” ibiro bishinzwe impunzi birimo amafoto, ikigaragaza ko bavuganaga inshuro nyinshi ku munsi kandi ko Bwana Danczuk yazaga muri Afurika kumureba buri mezi abiri. Icyakora, ibi biro byemeje ko ubusabe bw’iyi visa bwateshejwe agaciro. Abashyingiranywe bo bemeza ko ari ukubera ko Guverinoma itatekerezaga ko aba bombi bashakanye.

Umwe mu nshuti z’uyu muryango mushya yabwiye Daily Mail ati: “Claudine yasabye Visa umwaka ushize nyuma y’uko we na Simon bemeranije kubana, ndetse yababajwe cyane n’uko byanze. Ikigaragara ni uko abayobozi batigeze bizera ko we na Simoni bari mu rukundo.” Bisobanuye ko nubwo bashyingiwe mu cyumweru gishize, Bwana Danczuk byabaye ngombwa ko asubira mu Bwongereza wenyine muri iki gihe, kugira ngo akomeze imirimo ye y’ubucuruzi.

Bwana Danczuk yavuye mu nteko ishinga amategeko mu Kuboza 2017, ubwo yahagarikwaga n’ishyaka ry’abakozi nyuma y’amakuru avuga ko yaba yaroherereje ubutumwa budasanzwe umukobwa w’imyaka 17. Kuko hasanzwe atararenze ku mategeko yasabye imbabazi gusa ku myitwarire ye "idahwitse."

Hashize iminsi mike Claudine na Danczuk barushinze

Ubukwe bwe na Uwamahoro, umuhango wo gusaba no gukwa wabereye imbere y’incuti n’umuryango 100 mu busitani bwa Sunday Park i Kigali. Ubu bukwe ni ubwa gatatu uyu mugabo akoze kuko yari mbere yari yarashakanye na Sonia Rossington, nyina w’abana be George w’imyaka 25, na Mariya w’imyaka 20.

Nyuma y’ubukwe mu kwezi gushize, Bwana Danczuk aherutse gutangariza Igihe ati “Ubu dutegereje kuzatura hagati y’u Rwanda n’Ubwongereza. Nkunda kumarana igihe i Kigali, cyane cyane na Claudine n’umuryango we, nubwo natwe tuzaba turi i Londre na Rochdale kugira ngo tubone abana banjye bishoboka.”

Uwamahoro yagize ati: “Ubu dutegereje icyiciro gikurikira mu mibereho yacu, kikaba ari icyo kubyara umwana wacu kandi tukamarana igihe kinini gishoboka.”

Uyu mugabo yashakanye bwa mbere na Sonia Rossington babyarana abana babiri barimo uwitwa George w’imyaka 25 na Mary w’imyaka 20, baza gutandukana.

Danczuk yaje gushakana na Karen Burke, umukobwa wari uzwi cyane mu gukoresha imbuga nkoranyambaga ku buryo bamwitaga ’selfie queen’. Umubano wabo wageze ku iherezo nyuma y’imyaka itatu mu 2015.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa