skol
fortebet

Umukobwa warize mu gitaramo cya The Ben yifuza kumuhobera avuze byinshi k’urukundo amukunda

Yanditswe: Tuesday 09, Aug 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umuhoza Hadidja wagaragaye yarize cyane avuga ko yifuza guhobera The Ben avuze byinshi k’urukundo akunda The Ben n’uburyo yakiriye kubona amashusho ye asakara kumbugankoranyambaga.

Sponsored Ad

Hashize iminsi ku imbugankoranyambaga hasakaye amashusho agaragaza umukobwa arira mu gitaramo cya The Ben avuga ko yifuza kumubona ndetse no kumuhobera.

Nyuma yayo mashusho uyu mukobwa witwa Umuhoza Hadidja avuga ko ibyabaye byose atari ibintu yateguye ahubwo ari amarangamutima yamurushije imbaraga gusa akaza kubabazwa cyane n’abamwise umusinzi.


Ibi yabivuze ubwo yari mu kiganiro na The Choice Live ubwo yari abajijwe uko yakiriye kubona amashusho ye asakara kumbugankoranyambaga.

Hadidja mu butumwa bwe yavuze ko atigeze yishimira kubona amashusho ye asakara kumbugankoranyambaga kuko ari ibintu atigeze yifuza kumenyekana.

Yagize ati" Kuba nkunda The Ben ndamukunda kandi cyane ariko sinatekerezaga ko yabimenya muri buriya buryo kuko uretse kuba byangizeho ingaruka zitari nziza n’ababyeyi bange byabagezeho".

Hadidja avuga ko ababyeyi be batigeze bishimira ibyamubayeho cyane ko atari n’ibintu basanzwe bakunda kubera n’amahame y’Idini ryabo rya Islam.

Uyu mukobwa avuga ko gukunda The Ben byatangiye kera ku ndirimbo ’Amaso ku maso’ ati" Natangiye kumukunda ku ndirimbo’Amaso ku Maso’ mwitiranya na Meddy ariko kubera inyinya ya Meddy nza kumenya kubatandukanya kuva icyo gihe kugera uyu munsi ndamukunda".


Hadidja avuga ko yifuza kuzahura na The Ben kandi ko yizera ko umunsi umwe bazahura nubwo atazi uburyo n’inzira bizacamo ariko kubwe yizera ko bazahura.

Umunyamakuru yamubajije ikintu yabwira The Ben baramutse bahuye ati" Namubwira intambara zose nagiye ndwana n’ibyambayeho kugira ngo nzamubone kandi namubwira ko nishimiye kumubona ikindi n’uko mufite kumutima nkuko indirimbo ye ibivuga".

Hadidja yabwiye abatekereje ko ibyamubayeho yabitewe n’inzoga ko atari ukuri kandi ko no mu buzima busanzwe atajya azinywa ati" Ikintu gikomeje kumbabaza gishobora no kubabaza ababyeyi bange nukubona nukubona abantu benshi bavuga ko nari nasinze kandi no mu buzima bwange busanzwe ntajya nywa ku nzoga nta nikindi kiyobyabwenge njya mfata kuko nuba Idini ryange rya Islam n’amahame yaryo".

Hadidja yasubije abibaza niba urukundo akunda The Ben ari urwo kuba yamubera umugore ati" Ntago urukundo nkunda The Ben ari urwo kuba yangira umugore kuko ntibyanakunda ngewe mukunda nk’umufana gusa umukunda cyane kandi by’ukuri bitarimo uburyarya.

Ibitekerezo

  • The Ben szihsngsne ashake umwanya wo gutegera amatwi uriya mwana bitazamugiraho ingaruka ubuzima bwe bwose.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa