skol
fortebet

Wa musore wigaruriye umutima wa Shaddyboo akomaje guca agahigo ku mbuga nkonyamabaga

Yanditswe: Friday 11, Mar 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umunyamidelikazi Shaddyboo kuva yashyira hanze byeruye kuwa 08 Werurwe 2022, ko yamaze kubona uwo bahuje byose inshuti n’urukundo rwe Manzi Jeannot, uyu musore akomeje kugira abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga benshi. Shaddyboo aherutse kuzuza abamukurikira umunsi ku wundi basaga miliyoni 1 kuri Instagram, kuwa 26 Gashyantare 2022, ndetse aritegura gukora ibirori byo kwishimira agahigo yaciye, kuri uyu wa 12 Werurwe 2022 bikaba bizabera muri The Keza Hotel nayo izaba iri gutahwa, aho (...)

Sponsored Ad

Umunyamidelikazi Shaddyboo kuva yashyira hanze byeruye kuwa 08 Werurwe 2022, ko yamaze kubona uwo bahuje byose inshuti n’urukundo rwe Manzi Jeannot, uyu musore akomeje kugira abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga benshi.

Shaddyboo aherutse kuzuza abamukurikira umunsi ku wundi basaga miliyoni 1 kuri Instagram, kuwa 26 Gashyantare 2022, ndetse aritegura gukora ibirori byo kwishimira agahigo yaciye, kuri uyu wa 12 Werurwe 2022 bikaba bizabera muri The Keza Hotel nayo izaba iri gutahwa, aho kwinjira bizaba ari ibihumbi 5Frw ahasanzwe n’ibihumbi 10Frw mu myanya y’icyubahiro.

Shaddyboo kandi aherutse gutungurana yereka isi yose ko yamaze kubona umukunzi ariwe Manzi Jeannot, nyuma ya hafi y’imyaka 6 atigera avuga kubijyanye n’urukundo n’ubwo yagiye avugwaho byinshi harimo no kugirana ibihe byiza n’abagiye banyurana, nyamara we agakomeza kutagira icyo abivugaho gifatika.

Jeannot wituriye muri Kenya wegukanye Shaddyboo, ubwo kuwa 08 Werurwe 2022 ababikurikiraniye hafi hatangiraga gukwirakwira ko ari mu rukundo na Shaddyboo, yari afite abamukurikira kuri Instagram babarirwa mu bihumbi 3 n’amagana.

Nyamara, nyuma y’amasaha atagera kuri 24 yari amaze kurenza ibihumbi 5. Kuri ubu hatarashira amasaha 72 amakuru atangiye gucicikana, yamaze kugera kubamukurikira barenga ibihumbi 8.8, bigaragara ko nawe agiye kwiyongera mu mubare w’abafite abamukurikira benshi nk’uko umukunzi we Shaddyboo bimeze, niba aba bombi bakomeje gukundana cyangwa bakaba hari n’indi ‘saga’ bateza muri rubanda.

Aha byari nyuma y’amasaha atagera kuri 24, konti yari imaze kugeza abarenga ibihumbi 5 ivuye ku bihumbi 3 magana.


Uyu musore w’umunyamafaranga n’impano zitandukanye uri ku kugarukwaho mu binyamakuru bitandukanye byahano mu Rwanda ndetse no kumbuga nkoranyambaga zitandukanye ,asanzwe ari umunyabugeni wabigize umwuga guhera cyera dushingiye ku butumwa bubanza bugaragara ku rubuga rwe rwa Instagram, ikindi ni umuhanga mu gukoresha ibimodoka bya rutura bikora imihanda binifashishwa mu gucukura imicanga no gusiza ibibanza.

Kandi, Manzi afite ubuhanga mu gufotora no gutunganya amashusho, kavukire ye ikaba ari mu karere ka Musanze uretse ko yakuriye i Nyamirambo aho yavuye yerekeza Kenya.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa