skol

Wabaye umwaka w’imigisha n’ibibazo - Miss Muyango kuri 2025 iri kugana ku musozo

Yanditswe: Monday 15, Dec 2025

featured-image

Uwase Muyango Claudine wabaye Miss Photogenic muri Miss Rwanda 2019, yatangaje ko umwaka wa 2025 uri kugana ku musozo wamubereye ishuri rikomeye, wuzuyemo amasomo, imigisha n’ibibazo byatumye arushaho gukura mu bitekerezo no mu buzima muri rusange.

Yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru tariki 14 Ukuboza 2025, ubwo yari yitabiriye umuhango wo kumurika igitabo “More Than A Crown” cya Nishimwe Naomie, wabaye Nyampinga w’u Rwanda mu 2020, cyamurikiwe muri Kigali Convention Center.

Muri iki gitabo kigizwe n’impapuro 184, Naomie Nishimwe agaruka ku rugendo rwe rw’ubuzima, by’umwihariko ku bibazo byamugoye birimo amagambo mabi n’itotezwa yakunze guhura na byo ku mbuga nkoranyambaga, bikamuviramo gufata icyemezo cyo kwivugira ukuri ku buzima bwe.

Muyango, nk’umwe mu bakobwa bazwi cyane ku mbuga nkoranyambaga kandi wanitabiriye irushanwa rya Miss Rwanda, yavuze ko ikoreshwa ry’izi mbuga muri iki gihe ryahindutse umutwaro kuri bamwe, kuko hari benshi bibasirwa n’amagambo n’ibikorwa bibakomereza.

Ati: “Urugero nkanjye ushobora kuza ukabona meze neza, ntakibazo mfite ariko wagera inyuma ugasanga nyine ntabwo biba byoroshye. Ubwo, nyine niba hari abantu babikora, nshuti zanjye mukwiye kwitonda, ikindi n’uko nyuma y’umunsi buri wese agira utwo tuntu ariko ntabwo biba ari bibi cyane. Rero, ndatekereza ko Naomie ari mu bantu batorohewe n’imbuga nkoranyambaga, ariko ubu ntabwo ari byo turi kureba, turi kureba noneho umusaruro wavuyemo."

Yakomeje avuga ko n’ubwo Naomie yahuye n’ibihe bikomeye, icy’ingenzi ubu ari ukwibanda ku musaruro wavuyemo, aho yafashe iya mbere akabishyira mu gitabo kigamije gutanga isomo n’ihumure ku bandi.

Mu rwego rwo kwirinda guheranwa n’ibivugwa ku mbuga nkoranyambaga, Muyango yavuze ko yahisemo kudasubiza buri wese, ahubwo agashyira imbere amagambo amwubaka n’abantu bamugarurira icyizere, anongeraho ko isengesho rimugirira akamaro kanini.

Muri uyu mwaka wa 2025, Muyango yagarutsweho cyane mu itangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga, cyane cyane ku bijyanye n’ubuzima bwe bwite n’urugo rwe na Kimenyi Yves, uri mu gihugu cy’u Bushinwa muri iki gihe.

Asubiza InyaRwanda, Muyango yavuze ko 2025 wabaye umwaka wo kwiga byinshi no gukuramo amasomo azamufasha mu rugendo rw’imyaka iri imbere.

Ati: “Uyu mwaka waranzwe n’amasomo menshi, narize cyane, meze nk’umuntu uvuye ku ikosi. Uyu mwaka warimo imigisha ariko nanone urimo ibibazo ariko nshima Imana, ndashimira abantu banshyigikiye kuva mu kwa mbere aho ngenda nkora hose, yaba kuri shene ya Youtube hose ndabashimye cyane."

Abajijwe icyamunyuze kurusha ibindi muri uyu mwaka, Muyango yasubije atazuyaje ko ari amasomo yawuvomoyemo. Ati: “Icyo nishimira cyane ni uko nize byinshi. Ku itariki ya mbere y’ukwezi kwa mbere nzapfukama nshime Imana mvuge nti ‘Urakoze Mana, umwaka urarangiye’.”

Miss Muyango mu birori byo kumurika igitabo More Than a Crown, agaragaza ko umwaka wa 2025 wabaye uw’imigisha n’ibibazo byamwigishije byinshi mu buzima

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa