Wema Sepetu yahishuye igishobora gutuma yerekana umukunzi we
Yanditswe: Wednesday 21, Sep 2022
Wema Sepetu wegkanye ikamba rya Nyampinga wo muri Tanzania 2006 aka ni umwe mu bakobwa bavuzwe mu rukundo na Diamond yahishuye ko impamvu ishobora gutuma yerekana umukunzi we ari igihe azaba yamaze gutanga inkwano.
Uretse kuba yarakanyujijeho mu rukundo na Diamond bikamenyekana kuva batandukana ntiyegeza akunda kuvugwa mu nkuru z’urukudo.
Sepetu akaba yavuze ko ari we wenyine uzi umukunzi we kandi ko nta n’umuntu ugomba kuza kwivanga hagati ya bo.
Ati "ninjye muntu uzi umukunzi wanjye. Ni uwanjye nta n’umwe wakivanga ku rukundo rwacu."
Yakomeje avuga ko abantu bazabimenya nyuma y’uko amaze gutanga inkwano.
Ati "Umunsi muzaza kureba umugabo wanjye, azaba yaramaze gutanga inkwano. Iyo gahunda irahari kandi nzi ko Imana igiye kubinkorera."
Muri Nyakanga uyu mwaka, Wema Sepetu yahishuye ko ari mu rukundo ariko akaba yarahisemo kubigira ibanga kuko ari byo bimuha amahoro.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *