skol
fortebet

Wizkid agiye gutaramira muri Uganda nyuma yo gushyirirwaho impapuro zimuta muri yombi

Yanditswe: Wednesday 28, Dec 2016

Sponsored Ad

Ayodeji Ibrahim Balogun [Wizkid] arataramira mu gihugu cya Uganda mu ntangiriro za 2017. Ni nyuma y’uko ashyiriwe impapuro zo kumuta muri yombi ashyinjwa ubuhemu n’ubwambuzi ku munota wa nyuma nyamara yarishyuwe amafaranga yose yasabaga kugirango ataramire muri Uganda.
Kuwa 3 Ukuboza 2016, nibwo muri Uganda hari hateganyijwe igitaramo gikomeye cyari cyatumiwemo umuhanzi Wizkida ukomoka muri Nigeria. Byageze ku munota wa nyuma abateguye iki gitaramo babwira abari bakitabiriye ko uyu muhanzi (...)

Sponsored Ad

Ayodeji Ibrahim Balogun [Wizkid] arataramira mu gihugu cya Uganda mu ntangiriro za 2017. Ni nyuma y’uko ashyiriwe impapuro zo kumuta muri yombi ashyinjwa ubuhemu n’ubwambuzi ku munota wa nyuma nyamara yarishyuwe amafaranga yose yasabaga kugirango ataramire muri Uganda.

Kuwa 3 Ukuboza 2016, nibwo muri Uganda hari hateganyijwe igitaramo gikomeye cyari cyatumiwemo umuhanzi Wizkida ukomoka muri Nigeria. Byageze ku munota wa nyuma abateguye iki gitaramo babwira abari bakitabiriye ko uyu muhanzi atakibontse.

Wizkid yijeje abo muri Uganda ko azabataramira muri Muntangiriro za 2017

Nibyarangiriye aho kuko abari bishyuye Wizkid kugirango aze gutaramira muri Uganda bahise bashyikiriza ikirego Polisi Mpuzamahanga (Interpol) basaba ko uyu muhanzi yatabwa muri yombi mbere ya tariki 16 Mutarama 2017 agashyikirizwa ubutabera aho yashoboraga guhanishwa igifungo cy’imyaka 5.

Mu butumwa bw’inkurikirane uyu muhanzi yashyize ku rukuta rwa Twitter yavuze ko akunda abafana be bo mu gihugu cya Uganda ndetse ko mu minsi iri imbere ajya kubataramira kuburyo bazishima.

Akoresheje urubuga rwa Twitter, Wizkid yatangaje ko akunda cyane abafana be bari muri Uganda bityo akaba yiteguye kubataramira muri 2017. Muri ubu butumwa ntiyemeje itariki nyayo agomba kubataramira. Uyu muhanzi yanasabye imbabazi abafana be ababwira ko bidatinze mu mwaka wa 2017 abamenyesha gahunda yose.

Yagize ati "Ndacyashaka amatariki yo nzaziraho kureba abafana banjye muri Uganda. Ndi hano kugira ngo mbagezeho ibyiza, ….Nkunda abafana banjye bo muri Uganda. Ndashaka gukora umuziki nkazaririmbira abantu banjye. Mumbabarire kubwa buri kimwe cyose,.."

Wizkid ni umwe mu bahanzi bakunzwe cyane muri Afrika ndetse no ku isi yose. Yakoranye indirimbo n’ibyamamare bitandukanye kuva kuri Drake kugeza kuri Chris Brown n’abandi. Amaze imyaka 11 mu muziki, amaze gukora album nyinshi harimo: Ayo, Superstar, Best of Wizkid na Chosen.

Startimes ifatanyije na Face TV, nibo batumiye Wizkid. Iyo ubaze ibikoresho ndetse n’amatike uyu muhanzi azatwara bivugwa ko angana n’ibihumbi 300 by’amadorali y’Amerika (246.148.500 Frw).

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa