Yago yahumurije abakunzi be bari bahagayikishijwe n’uburwayi amaranye iminsi
Yanditswe: Tuesday 27, Sep 2022
Umunyamakuru Nyarwaya Innocent uzwi ku izina rya Yago yahumuije abakunzi be bari bahangayikishije n’uburwayi bwari bumurembeje ababwira ko uretse kuba harabayeho impinduka ku mubiri akananuka mu mutwe akimeze neza.
Ni ubutumwa yatambukije ku mbugankoranyambaga ze nyuma y’amakuru yari amaze iminsi amenyekanye avuga ko ubuzima bwe butameze ndetse ndetse nawe yari yabitangarije abakunzi be.
Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga za Yago tariki 17 Nzeri 2022, yari yagize ati “Bakunzi ba YAGO TV SHOW mutwihanganire muri iyi minsi ntabwo muzabona ibiganiro nkuko byari bisanzwe kubera uburwayi bwa Yago.”
Abakunzi b’uyu munyamakuru bagaragaje ko bahangayikishijwe n’uburwayi bwe ndetse bose bagaragaza ko amasengesho yabo bari kumuhozamo kugira ngo Imana imworohereze.
Nyuma y’iminsi mike Yago arwariye mu bitaro (LA Croix du sud ‘kwa Nyirinkwaya’) yongeye kuzanzamuka ndetse yemererwa gukoresha Telephone nkuko bisanzwe dore ko yatangaje ko abaganga bamwitagaho bari bamubujije kuykoresha.
Kuva icyo gihe agifata Telephone yanditse ubuumwa burebure ashimira Imana yamworohereje, umuryango wamwitayeho, inshuti zamusengeye ndetse n’abagangabamufashije avuga ko nubwo ataratora agatege ariko aashima Imana cyane kuko ibyo yakoze ari byo byari bikomeye.
Uyu munyamakuru ukunzwe na benshi ntarongera kugaraga akora ibiganiro nkuko byari bisanzwe ariko umunsi ku wundi akomeza guhumuriza abakunzi be ababwira ko ubuzima buri kugenda neza nubwo yananutse ariko ahandi ameze neza.
Muri ubu butumwa bwari buherekejwe n’amafoto y’uyu munyamakuru yicaye ku nkengero z’ikiyaga, yagize ati “Nubwo habayemo kunanuka bikabije ariko mu nda no mu mutwe hameze neza ubu!! Imana ni Imana. Reka idutize n’imbaraga z’umubiri vuba turongera tubonane kuri [YAGO TV SHOW]”

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *