skol
fortebet

Yakoze ubukwe!Aisha wo muri Nyaxo ahishuye agahinda yatewe n’umusore bakundanaga

Yanditswe: Wednesday 01, Jun 2022

featured-image

Sponsored Ad

Inkindi Nadine Aisha wamenyekanye muri Sinema Nyarwanda by’umwihariko muri Filime y’rwenya izwi nka Nyaxo ahishuye agahinda yatwe n’umusore bakundanaga akamwizeza ko bazabana kandi afite undi ubu akaba aherutse no gukora ubukwe.

Sponsored Ad

Uyu mukobwa umaze kwamamara muri Sinema Nyarwanda yahishuye umusore baheruka gutandukana mu rukundo wamijeje ko bazabana bikarangira ashatse undi.

Mu kiganiro na Yago yavuze ku rugendo rwe rw’urukundo n’uburyo yahemukiwe n’abasore cyane.

Ibi yabivuzeho ubwo umunyamakuru yari amubajije niba afite umukunzi undi abihakanira kuri ati" Nawe".

Ibi byatumye umunyamakuru amubaza impamvu n’abasoro bakundanye n’icyo bapfuye ati" Maze gukundana n’abasore batatu ariko reka tuvuge kuwanyuma niwe uheruka gukora ubukwe"

Uyu mukobwa yavuze ko umusore baheruka gutandukana mu rukundo aherutse gukora ubukwe n’undi mukobwa ndetse biganye aboneraho no kuvuga ko yakundaga uwo mmusore cyane nubwo yamuhemukiye.

Ati" Umusore duheruka gukundana twatandukanye twenda kuzuza imyaka ibiri turi kumwe, naramukundaga cyane pe kuko ni nawe musore wambere twakundanye ubona ko afite icyerekezo azi icyo ashaka ariko byaje kurangira dutandukanye ndetse ubu yanakoze ubukwe".

Ibi byateye umunyamakuru amatsiko yo kumubaza icyo baba barapfuye mu gihe avuga ko we yamukundaga mu gusubiza agira ati" Ntakintu gifatika twapfuye pe navuga ko aricyo cyabiteye kuko twabaye nk’abashwana njye numvaga ko tuzanasubirana kuko byari ibintu bisanzwe byabaye mukwa 7 k’umwaka washize mukwa 8 numva ngo ari kuzenguruka imiryango yerekana umukobwa bagiye kubana rero birangira uko ubu mukwa 3 k’uyu mwaka 2022 bakoze ubukwe".

Aisha yavuze ko ikintu cyamubabaje cyane ari uko uwo musore yashakanye n’umukobwa biganye.

Umunyamakuru yamubajije icyo yabwira uwo mukobwa mu gusubiza agira ati" Ubu se mubwire ko yantwaye umugabo akubita igitwenge.ati" Icyo namubwira azamufate neza kuko ni umwana mwiza hanyuma n’uwo mugabo icyo namubwira yubake urugo akunde umugore we yirengagize ibyahise ndetse n’abakobwa baba barakundanye nange ndimo kandi abeho yumva ko nta muntu yahemukiye".

Aisha yabajijwe niba ahawe amahirwe ya kabiri uyu mugabo akagaruka yamwemera yagize ati" Ntago yagaruka uretse ko anagarutse bitakunda kuko sinakemera kuba umugore wa kabiri".

Aisha yakomeje avuga uburyo yabanye n’uwo musore avuga ko yari yaramwijeje ko bazabana ndetse ko azamwambika impeta yasoje amashuri ati" Nicaraga numva ko impeta yange ihari".

Umunyamakuru yahise amubaza niba akunda gutererwa ivi undi ati" Sinkunda ivi njye nkunda impeta".

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa