skol
fortebet

Yamal yagaragaje urukundo rudasanzwe afitiye umukunzi we Inés García

author-image

Yanditswe na: ISIMBI Estella
Kuwa: Friday 31, Jul 2026

 Yamal yagaragaje urukundo rudasanzwe afitiye umukunzi we Inés García

Sponsored Ad

skol

Rutahizamu wa FC Barcelona n’ikipe y’igihugu ya Espagne, Lamine Yamal, yongeye kuvugisha benshi ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo kugaragaza uburyo akunda umukunzi we, Inés García, amushimagiza imbere y’abamukurikira.

Uyu musore uri mu bakinnyi bakomeje kwigaragaza ku rwego mpuzamahanga, ari mu biruhuko i Saint-Tropez mu Bufaransa ari kumwe n’umukunzi we, mbere yo gusubukura imyitozo yo kwitegura umwaka mushya w’imikino.

Mu mashusho yasangijwe abakunzi babo, Inés García yagaragaye yitegura kujya gusangira n’umukunzi we yambaye ikanzu yavuze ko yamwibukije imyambarire y’abamikazi. Yanavuze ko mu gihe azaba ageze ku munsi w’ubukwe bwe, yifuza kuzambara ikanzu ifite igishushanyo nk’icyo.

Nyuma yo kumubona yambaye iyo kanzu, Lamine Yamal ntiyahishe amarangamutima ye. Yamubwiye ko asa neza cyane, anongeraho ko naramuka hari uwamwereka umukobwa umurusha ubwiza n’uburanga, yahita yemera kogosha ibitsike nk’ikimenyetso cyo kwemera ko yatsinzwe.

Aya magambo yakwirakwijwe cyane ku mbuga nkoranyambaga, aho benshi bayafashe nk’uburyo bwo kugaragaza urukundo n’icyizere afitiye umukunzi we.

Bivugwa ko umubano wa Yamal na Inés García watangiye gukomera nyuma yo guhura mu biruhuko, mbere yo kwemeza ku mugaragaro ko bari mu rukundo mu birori byo gusoza umwaka w’imikino wa FC Barcelona.

Nubwo ari mu kiruhuko, Yamal akomeje gukorera imyitozo ye bwite kugira ngo azatangire umwaka mushya w’imikino ameze neza, mu gihe abafana bategereje kureba niba yakomeza kwitwara neza nk’uko yabigaragaje mu mwaka ushize, haba muri FC Barcelona no mu ikipe y’igihugu ya Espagne.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *