skol

Yampano yagiye mu Bubiligi

Yanditswe: Wednesday 03, Dec 2025

featured-image

Uworizagwira Florien wamamaye mu muziki nka Yampano yerekeje mu Bubiligi, nubwo byinshi ku byamujyanyeyo byo bitaramenyekana.

Amakuru ava mu bantu ba hafi bakorana n’uyu muhanzi ni uko yagiye mu bikorwa bijyanye no kuganira n’abantu batandukanye barimo abagiye bamutumira mu bitaramo binyuranye.

Uwahaye amakuru IGIHE yagize ati: “Yagiye mu Bubiligi hari gahunda yari afiteyo zijyanye n’umuziki zirimo no kuganira n’abari bamaze igihe bamutumira mu bitaramo binyuranye.”

Mu ijoro ryo ku wa 2 Ukuboza 2025 ni bwo Yampano yasangije abamukurikira amafoto n’amashusho ari mu rugendo rwerekeza mu Bubiligi ndetse anasohora ifoto ahagaze iruhande rw’inyubako yitwa ‘Sky tower’ iri mu Mujyi witwa Ostand.

Ku rundi ruhande, Yampano yerekeje mu Bubiligi mu gihe ku wa 4 Ukuboza 2025 aribwo hategerejwe urubanza Ubushinjacyaha bwarezemo abakekwaho gusakaza amashusho ye ari gutera akabariro n’umukunzi we.

Uretse aba bari mu rukiko, Umuvugizi w’urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, Dr. Murangira B. Thierry, yavuze ko iperereza rigikomeje ku buryo buri wese wagize uruhare mu isakazwa ry’aya mashusho abikurikiranwaho.

Uretse abakekwaho gusakaza aya mashusho, Dr Murangira yanavuze ko iperereza rigikomeje kuri Yampano n’umukunzi we ku buryo mu gihe byazagaragara ko hari uruhare babifitemo nabo bakurikiranwa.

Yampano ari kubarizwa mu Mujyi wa Ostand mu Bubiligi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa