Yampano yasabiwe gukurikiranwa mu rubanza rw’abakekwaho gusakaza amashusho ye y’urukozasoni
Yanditswe: Thursday 04, Dec 2025
Umwunganizi wa Ishimwe Patrick uzwi nka Pazzo Man yasabye Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro gutegeka ko Uworizagwira Florien wamamaye nka Yampano atangira gukurikiranwa mu rubanza rw’abakekwaho gusakaza amashusho ye y’urukozasoni.
Ibi uyu munyamategeko yabivugiye mu rubanza ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo Ishimwe Patrick uzwi nka Pazzo Man na Kalisa John uzwi na KJohn baburanagamo n’Ubushinjacyaha bubakurikiranyeho gusakaza amashusho y’urukozasoni y’uyu muhanzi.
Muri uru rubanza Umushinjacyaha yabwiye Inteko iburanisha ko bari gukurikirana Pazzo Man kuko ari we wari umujyanama wa Yampano ndetse yari afite uburenganzira bwo kwinjira muri E-mail y’uyu muhanzi.
Ubushinjacyaha bugaragaza ko nyuma y’uko Yampano yifashe amashusho yayabitse kuri Email ye, bityo agakeka ko Pazzo Man ari we wayakuyeho akayasakaza.
Ku kijyanye no kuba yarabonye aya mashusho kuri Email, Pazzo Man yemeza ko yayabonye kuko yari afite uburenganzira bwo kwinjira muri E-mail y’uyu muhanzi bakoranaga, icyakora avuga ko uretse kuyareberaho atigeze ayabika muri telefone ye.
Ati: “Njye nayabonye kuri Email, icyo gihe mpita nanabimubwira kandi yayakuyeho kuko abahanga bagaragaza ko ayo mashusho atakiriho, njye uretse kuyarebaho ntabwo nigeze nyabika kuri telefone (Download) cyangwa ngo ngire uwo nyasangiza. Mu Iperereza ryakozwe n’abahanga ngira ngo babonye ko ntayo nari mfite yewe nta n’uwo nigeze nyasangiza.”
Uwunganira Pazzo Man yavuze ko umuntu wa mbere wasakaje aya mashusho ari Yampano wayashyize kuri Email azi neza ko atari ho wenyine, bityo asaba Urukiko ko rwategeka ko atangira gukurikiranwaho iki cyaha.
Ati: “Turasaba Urukiko ko mu bubasha bwarwo rwategeka ko Yampano atangira gukurikiranwaho gusakaza ayo mashusho kuko yayashyize kuri Email kandi abizi neza ko atariwe wenyine uyikoresha, ni we wa mbere wayasakaje.”
Ubushinjacyaha bwagaragaje ko mu igenzura ry’abahanga mu ikoranabuhanga basanze Pazzo Man ku wa 11 Ukuboza 2025 yarandikiye uwitwa Ddumba amusaba gusiba amashusho yose ya Yampano no kutongera kuyasakaza.
Ku rundi ruhande yaba Pazzoman cyangwa umwunganira mu mategeko, bagaragaje ko gusaba Ddumba gusiba ayo mashusho no kutongera kuyasakaza byari uburyo bwo kugabanya umurindi w’isakazwa ryayo cyane ko yari yamenye ko ari gukurikiranwa.
Kjohn yahakanye ibyaha aregwa
Ubushinjacyaha bwareze Kalisa John wamamaye nka KJohn kuba hari ifoto yafashe yoherereza Papa Cyangwe amubwira ko amashusho ya Yampano ari gutera akabariro yagiye hanze.
Ikindi Ubushinjacyaha bwagaragaje ko gituma bakurikirana KJohn ni ukuba yarasabye uwitwa Kwizera Nestor uzwi Pappy Nesta ayo mashusho ndetse akanayahabwa, bityo bukibaza umugambi wari wihishe inyuma utari ukuyasakaza.
Ubushinjacyaha bwagaragaje ko bufite umutangabuhamya witwa Ngabo Leon uzwi nka Njuga wavuze ko yahuriye na KJohn ari kumwe na Pazzo Man muri Restaurant yo kwa Clapton Kibong bityo bakahamwerekera ayo mashusho.
Kalisa Joh uzwi nka Kjohn we yaburanye ahakana ibyaha aregwa ahamya ko muri Kamena 2025 ari bwo yabonye umuntu witwa Odette ashyize ku rubuga rwe rwa Whatsapp ifoto ya Yampano ahamya ko umuntu umuha amafaranga amuha amashusho ya Yampano ari gutera akabariro.
Kjohn avuga ko akibona iyi foto yahise akora ‘Screenshoot’ ayoherereza Papa Cyangwe wari uherutse gukorana indirimbo na Yampano amubaza niba koko ibyo abonye ari impamo.
Papa Cyangwe na we ngo yahise aha Yampano ya foto amubwira aho ayikuye, ibi bikaba ari nabyo byatumye uyu muhanzi amenya ko amashusho ye yagiye hanze.
Kalisa John yavuze ko iyo foto yoherereje Papa Cyangwe atari iy’urukozasoni kuko nta kintu kibi kiyigaragaraho.
Avuga ko nyuma y’icyo gihe byabaye nk’ibihosheje icyakora mu Ugushyingo 2025 aya mashusho yongeye kujya hanze aba aribwo ayasaba.
Ati: “Hari uwitwa Willy Pappy yarayansabye mubwira ko ntayo mfite, hashize akanya ambwira ko uwitwa Pappy Nesta yayamuhaye nanjye mpita nyamusaba arayampa. Nibyo narayabonye ariko nta muntu n’umwe nigeze nyoherereza.”
Umunyamategeko wa KJohn yavuze ko kuba Kalisa John yarasabye amashusho akanayahabwa, bitagize icyaha kuko icyaha ari ukuyasakaza kandi we nta muntu yigeze ayasakazaho.
KJohn yavuze ko atazi icyo apfa na Njuga watanze ubuhamya amushinja, icyakora abwira Urukiko ko icyo yaketse ari uko hari ubwo yamukinishije filime mu bihe bya Covid-19 batandukana batumvikanye, wenda we akaba ari bwo abonye uko yamwihimuraho.
Nyuma yo kumva impande zombi, Urukiko rwafashe icyemezo ko uru rubanza ruzasomwa ku wa 11 Ukuboza 2025.
Ku rundi ruhande nubwo uwunganira Pazzoman yasabye Urukiko gukurikirana Yampano, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha ruherutse kwemeza ko ruri kumukoraho iperereza ku buryo hagaragaye uruhare rwe mu gusakaza aya mashusho nta kabuza na we amategeko yamukurikirana.
Yampano usabirwa gukurikiranwa, kuva ku wa 3 Ukuboza 2025 yasangije abamukurikira amashusho amugaragaza nk’umaze iminsi yerekeje i Burayi aho we n’umukunzi we ubu bari kubarizwa mu Bubiligi.
Yampano yasabiwe gukurikiranwa mu rubanza rw’abakekwaho gusakaza amashusho ye y’urukozasoni
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *