skol
fortebet

Yamututse kuri Nyina! Ariel Wayz na Juno Kizigenza Umuriro wongeye kwaka hagati yabo

Yanditswe: Wednesday 05, Jan 2022

featured-image

Sponsored Ad

Ibya Ariel Wayz na Juno Kizigenza bikomeje gufata indi ntera ndetse bigana ahabi kurusha uko byari bimeze mbere, ni nyuma yaho aba bombi bakomeje kugenda bavuga ko ari inshuti magara ariko ubu ntawucira mugenzi we akari urutega.

Sponsored Ad

VIDEO: ARIEL WAYZ YATUTSE JUNO KIZIGENZA UMURIRO UKOMEZA KWAKA

Mu mpera z’umwaka ushize, nibwo umwuka utari mwiza watangiye gututumba hagati y’abari inshuti magara bivugwa ko intandaro ya byose ari amabere ya Ariel yaje gushyira ku karubanda ubwo yamamazaga Album ye ’Love and Lust’ (Urukundo ni Irari), hanyuma mugenzi we Juno ntabyishimire.

Iyi foto Juno yaramubabaje cyane

Ibi byaje gukurikirwa no kutamufasha kwamamaza iyi Album ndetse ahitamo no gusiba ikitwa ifoto yose yahuriyemo n’uyu mukobwa zari ku mbuga nkoranyambaga.Ku rundi ruhande Wayz nawe yabikoze gutyo, amafoto yose barayasiba ariko ntawurasiba indirimbo buri umwe ahuriyeho n’undi ku rubuga rwa YouTube.

Bagaragazaga urukundo nubwo ntanumwe wabyemeraga

Ibi bimaze kuba byakurikiwe n’amagambo menshi ndetse bamwe bakomeza gutekereza ko baba bari "Gutwika" mu mvugo z’iki gihe.Mu gusa no gushimangira ko buri umwe atagicana uwaka na mugenzi we, Juno yaje kujya instagram ’Live’ hanyuma agera aho atanga ku karubanda numero ya telefone ya Ariel Wayz. ibi byababaje cyane Wayz dore ko yahise atura umujinya Twitter si ugutuka Juno yivayo.

Yagize ati" Uyu Mu.....Nyina (Yashyizemo igitutsi kibi) Yasshyize numero yange hanze ? Iki nicyo gihe cyo kukwereka ibara ryange rya nyaryo wa......(Nabwo yakoresheje igitutsi kibi) we."

Bajyaga bacishamo bakanahuza iminwa ku karubanda

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa