skol

Yanditse urugendo rutuvugira twese - Miss Mutesi Jolly nyuma yo gutanga Miliyoni 4 Frw ku gitabo cya Miss Naomie

Yanditswe: Monday 15, Dec 2025

featured-image

Mutesi Jolly wabaye Nyampinga w’u Rwanda 2016, yatangaje ko yashimishijwe bikomeye n’igitabo “More Than A Crown” cyanditswe na Nishimwe Naomie, wabaye Miss Rwanda 2020, avuga ko ari igitabo gikubiyemo urugendo rutavugira Naomie wenyine, ahubwo ruvugira abakobwa benshi ndetse n’abandi bantu bahura n’igitutu cyo gucecekesha amarangamutima yabo.

Yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda, mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru tariki 14 Ukuboza 2025, muri Kigali Convention Center, ahabereye umuhango wo kumurika iki gitabo. Miss Mutesi Jolly ni umwe mu batanze ibiganiro byari bigamije kunganira uyu muhango wo kumurika igitabo.

Miss Jolly yavuze ko “More Than A Crown” ari igikorwa cyakozwe mu buryo bwagutse, kirenze kuba ari inkuru y’umuntu umwe. Ati “Ni igikorwa nakiriye neza, Miss Naomie ntabwo yanditse urugendo rwe wenyine, ntabwo yanditse ibyo yanyuzemo wenyine, ahubwo urugendo rwe rugaruka ku nzira zinyuranye twese twanyuzemo ariko rumwe. Nibaza ko uretse twebwe abakobwa babyibonamo nka ba Nyampinga b’u Rwanda, n’abandi bantu (barwisangamo)."

Yavuze ko yishimiye cyane kuba yaratumiwe mu kumurika iki gitabo, ndetse agaragaza ko na mbere y’uko gisohoka, we na Naomie bari baraganiriye ku bintu byinshi bikubiye muri cyo, bituma arushaho kukiyumvamo.

Ati “Nagize amahirwe ko Naomie yanganirije igitabo kitarasohoka (yarambwiye) ati wibaza uko nzi, ariko mu by’ukuri ushobora kuba utanzi cyane. Anganiriza byinshi, igitabo cyagiye gusohoka mfite inyota yo kugirango nyibone, antumira sinari mpari, ambwira ko nzaba ndi hano, naravuze nti ngomba gukora ibishoboka byose kugirango mbe hano kuri uyu munsi. Kuko, ntabwo yavuze ubuzima bwe gusa, yavuze ubuzima bwacu twese, ubuzima bw’abakobwa, ubwiza bw’urubyiruko bw’abantu bato banyuramo, ndetse bagaragara mu bintu banyuramo mu buryo bumwe cyangwa ubundi [...]"

Abajijwe niba hari ibice by’iki gitabo byamwibukije urugendo rwe bwite, Miss Jolly yasubije ko ari byinshi cyane ku buryo bitabarirwa ku mpapuro nke.

Ati: "Ni byinshi nisanzemo! Ntabwo ari Paji imwe cyangwa wenda ebyiri, ariko aho avuga urugendo rwe nka Nyampinga w’u Rwanda, uko itangazamakuru ryamwakiriye, ibyo yagiye avugwaho n’ibindi, ibyo byose n’ibintu twese nk’abakobwa banyuze mu irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda duhura nabyo, ndetse n’uyu munsi tugihura nabyo. Ni igitabo rwose twisangamo."

Mutesi Jolly ni umwe mu bantu bakunze kuganirwaho cyane ku mbuga nkoranyambaga. Yasobanuye ko ibyo ari ibisanzwe ku muntu uri mu ruhando rw’abantu benshi. Ati "Nzi neza ko ari kimwe mu bigize ubuzima. Icy’ingenzi nzi uwo ndiwe, ntabwo erega abatuvuga ari babi gusa, n’uko ari byo tubona, ariko n’ibivugwa neza birahari [...]"

Mu kumurika iki gitabo, abantu batandukanye bagiye bagura ibitabo bagamije gufasha ubutumwa bukirimo kugera ku bantu benshi.

Ni muri urwo rwego, Miss Mutesi Jolly yaguze kopi 100 z’iki gitabo, avuga ko yazigeneye Miss Naomie kugira ngo azahitemo abo azazigenera mu rwego rwo kwamamaza igitabo no gusakaza ubutumwa burimo. Ati: “Nabiguriye Naomie kugira ngo azabigenere abo ashaka, afashe ubutumwa bukubiyemo kugera kure.”

Mu mibare, Miss Mutesi Jolly yatanze Miliyoni 4 Frw, kuko kopi imwe y’igitabo More Than A Crown igura ibihumbi 40 Frw (40,000 Frw).

Miss Mutesi Jolly mu muhango wo kumurika igitabo More Than A Crown, avuga ko ari igitabo kivuga urugendo rusangiwe n’abakobwa benshi n’abandi bahura n’igitutu cyo gucecekesha amarangamutima yabo

Uwabaye Nyampinga w’u Rwanda 2016, Miss Mutesi Jolly, agaragaza ko igitabo cya Miss Naomie kitagaruka ku buzima bwe wenyine, ahubwo kigaragaza urugendo abantu benshi banyuzemo mu buzima

Miss Mutesi Jolly, umwe mu baganirwaho cyane ku mbuga nkoranyambaga, yavuze ko kuba uri ahabona bisaba kwemera ko hari abavuga neza n’abavuga ibibi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa