skol

Yaseberejwe ku rubyiniro bimuhesha ibihumbi 500 Frw by’igishoro

Yanditswe: Friday 14, Nov 2025

featured-image

Umunyarwenya Kaduhire uzwi nka Kadudu yasekewe n’amahirwe nyuma yo kugirira ibihe bikomeye agaseberezwa ku rubyiniro ahabwa igishoro cy’ibihumbi 500 by’Amafaranga y’u Rwanda n’umuramyi Richard Nick Ngendahayo.

Ni ibyabaye nyuma y’uko uyu munyarwenya yari avuye ku rubyiniro mu gitaramo cy’urwenya cyabaye mu ijoro ry’itariki 13 Ugushyingo 2025, ateye urwenya rw’uko yaganiriye n’umukobwa yabonaga ko afite uburanga n’imiterere myiza ariko agasanga ku bumenyi bw’Igihugu ntacyo azi.
Yagize ati: “Namubajije nti u Rwanda rufite Uturere tungahe, aransubiza ati ni tune (4). Ndavuga nti Imana ntiyaguha byose.”
Muri ako kanya umuntu avugira mu bari bitabiriye icyo gitaramo ati: “Wowe ho yakwimye byose.”
Kadudu yahise amusubiza ababaye ati: “Urankomerekeje ariko” ahita ava ku rubyiniro ababaye ajya kwicara igihe yari yahawe kitarangiye.
Ubwo hari hagezweho agace ka Meet me to night aho Richard Nick Ngendahayo yari we mutumirwa yakiriwe akigera imbere abaza niba uwo munyarwenya yagaruka ku rubyiniro araza.
Kadudu akihagera Ngendahayo wakunzwe mu ndirimbo zirimo Si umuhemu yahagurutse yicaza Kadudu mu ntebe yari yicayemo aramubaza.
Ati: “Uzi ko mu bantu Imana yaremye beza cyane ku Isi urimo? Urabizi?”
Akomeza amubaza ati: “Umuntu aguhaye igishoro ibihumbi 500 wakora iki?”
Kadudu yamusubije ko yumva yacuruza ibintu abantu barya ku buryo n’uwifuza ibya make yabibona.
Ngendahayo ati: “Nayaguhaye, uhite ujya kureba madamu wanjye aho yicaye ahite ayaguha urayatahana.”
Uyu mukobwa wasaga nkaho yagize umugoroba mubi kuko yaseberejwe ku rubyiniro yahise asabwa n’amarangamutima amanuka arira amarira y’ibyishimo.
Aganira n’itangazamakuru Kadudu yahamije ko amafaranga yamaze kuyabona kandi ko bimweretse ko Imana isubiriza igihe.
Ati: “Namaze kuyakira, nabyakiriye neza, binyeretse ko Imana isubiriza igihe. Ngiye kongera gukora ubucuruzi bw’ibiribwa n’ibinyobwa nk’uko nabyifuzaga.”
Uretse amafaranga y’igishoro Kadudu yahawe na Richard Nick Ngendahayo yanamuhaye itike yo kuzinjiriraho mu gitaramo ya VVIP.
Umuramyi Richard Nick Ngendahayo ateganya gutaramira Abanyarwanda mu gitaramo yise ‘Niwe Healing Concert’ kizaba tariki 29 Ugushyingo 2025 muri Bk Arena, nyuma y’imyaka 17 yari amaze atagera mu Rwanda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa