Ykee Benda yahishuye icyamuteye kubana n’umuntu bamaranye amezi atandatu gusa
Yanditswe: Wednesday 24, Sep 2025
Umuhanzi w’icyamamare muri Uganda, Ykee Benda, yatangaje impamvu zamuteye gufata icyemezo cyo kurushinga n’umukunzi we, Emily Nyawira, nyuma y’amezi atandatu gusa batangiye urugendo rw’urukundo.
Ku wa 14 Nzeri 2025, aba bombi bakoze umuhango w’ubukwe bwa gakondo uzwi nka Kwanjula, bawukorera imbere y’imiryango n’inshuti za hafi, bemeza ku mugaragaro ko babaye umugabo n’umugore.
Mu gusobanura icyatumye afata uwo mwanzuro, Ykee Benda yavuze ko byatewe n’imyitwarire ya Emily, imico ye, uburyo amwitaho ndetse n’umuryango akomokamo. Ati: “Icya mbere ni umuryango we. Uko yitwara n’uburyo anyitaho, umutima we mwiza, byose byanyeretse ko ari we umuntu nakwishingikirizaho. Kandi koko arasa neza, ariko reka tubirekere aho kugira ngo tumwubahishe.”
Uyu muhanzi wamenyekanye mu ndirimbo “Muna Kampala”, yagaragaje ko icyemezo cyo kumusaba ko barushinga atagifashe ahubutse, ahubwo ari ikigaragaza ko iyo umuntu ahuye n’uwo yifuza koko mu buzima, nta mpamvu yo gutinda. Ati: “Ntabwo numva ko byihuse. Iyo uhuye n’umuntu nyakuri kandi mugeze ku rwego rumwe mu buzima, uba ugomba kugaragaza ko witeguye kandi ushoboye kwiyemeza.”
Emily Nyawira, usanzwe ari umunyamategeko, yambitswe impeta na Ykee Benda muri uwo muhango w’umuco. Bombi batangaje ko bafite icyizere cyo kubaka urugo rugendanye n’indangagaciro zo kubahana no gushyigikirana mu rugendo rw’igihe kirekire.
Si ubwa mbere Ykee Benda yari agerageje gukora ubukwe. Yigeze guteganya kurushinga n’umugore babyaranye, ariko baje gutandukana mbere y’uko icyorezo cya COVID-19 cyibasira isi. Uyu muhanzi avuga ko ubu yumva yishimiye kuba yarabonye urukundo nyakuri mu buzima bwe, ari rwo rumaze kumugarurira ibyishimo yari yarabuze.
Urukundo rwa Ykee Benda na Emily Nyawira rukomeje gushimisha abakunzi b’uyu muhanzi, benshi bamwifuriza ko urugendo rushya yatangiye ruzamubera isoko y’ibyishimo no kubaka urugo ruhamye kandi ruzahoraho.
Ykee Benda yatangaje ibyo yagendeyeho ahitamo Emily nk’umugore bazabana ubuziraherezo nyuma yo gukundana amezi atandatu gusa
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *