skol
fortebet

Yolo The Queen yahishuye ko afitiye inkuru nziza abashomeri bose

Yanditswe: Wednesday 01, Jun 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umunyarwandakazi Yolo The Queen wamamaye cyane kubera amafoto atandukanye yagiye ashyira ku mbuga nkoranyambaga by’umwihariko instagram, yagize ibyo abwira abantu bose badafite akazi.
Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa Instgram yagize ati “Ndabizi kubaho ntakintu ukora birababaza cyane humura , Imana ntiyakwibagiwe igiye kunkoresha nawe ubone icyo gukora vuba aha,Ndabakunda mwese”. Kugira ubwiza burangaza benshi ndetse nimiterere ikurura benshi bigahuzwa no kwibanda mugukoresha imbuga (...)

Sponsored Ad

Umunyarwandakazi Yolo The Queen wamamaye cyane kubera amafoto atandukanye yagiye ashyira ku mbuga nkoranyambaga by’umwihariko instagram, yagize ibyo abwira abantu bose badafite akazi.

Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa Instgram yagize ati “Ndabizi kubaho ntakintu ukora birababaza cyane humura , Imana ntiyakwibagiwe igiye kunkoresha nawe ubone icyo gukora vuba aha,Ndabakunda mwese”.

Kugira ubwiza burangaza benshi ndetse nimiterere ikurura benshi bigahuzwa no kwibanda mugukoresha imbuga nkoranyambaga nibyo byatumye umukobwa uzwi nka YOLO THE QUEEN ku mbugaze nkoranyambaga agaragarizwa urukundo n’ibyamare bikomeye cyane nka DIAMOND Platnumz ndetse n’umuraperi ukomeye cyane ku Isi DRAKE.

Ntabwo ari abo gusa bamukurikira kuko nabandi benshi bingeri zitandukanye baramukurikira ndetse usanga badahwema no kumugaragariza ko bamukunze ’LIKE’ banyuze kurizo mbuga nkoranya mba ze.

Ahanini uyu mukobwa w’umunyarwandakazi mu bintu bituma akunzwe cyane n’ibyamamare ku mbuga nkoranyambaga nka Instagram,harimo imiterere y’umubiri we ndetse n’uburanga bwe butangarirwa n’abatari bake.

Yolo ni umwe mu bakobwa bake b’abanyarwanda bigaragaje ku mbuga nkoranyambaga ko bakunzwe n’ibyamamare ku Isi,nyuma ya ShaddyBoo na Kate Bashabe,kuko nabo byagiye bigaragara ko bakundwa n’ibyamamare byiganjemo n’abakinnyi bo mu makipe y’umupira w’amaguru akomeye yo ku Isi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa