Yolo The queen yanyomoje amakuru y’urukundo rwe na Harmonize
Yanditswe: Thursday 22, Jun 2023

Uyu munyamidelikazi wamamaye cyane kubera amafoto atandukanye yagiye ashyira ku mbuga nkoranyambaga by’umwihariko instagram akagakundwa n’ibyamamare bikomeye ku isi ,Yolo The Queen yatangaje ko nta mukunzi afite, nyuma y’amezi make Harmonize yikomanga mu gatuza avuga ko yegukanye we.
Uyu mukobwa usanzwe ari umucuruzi mu bijyanye n’ivunjafaranga ryo kuri murandasi [Forex Trading], abinyujije aho yakirira ubutumwa bwite [Inbox] kuri Instagram yasubije uwari umubwiye ko umukunzi we yahiriwe, (...)
Uyu munyamidelikazi wamamaye cyane kubera amafoto atandukanye yagiye ashyira ku mbuga nkoranyambaga by’umwihariko instagram akagakundwa n’ibyamamare bikomeye ku isi ,Yolo The Queen yatangaje ko nta mukunzi afite, nyuma y’amezi make Harmonize yikomanga mu gatuza avuga ko yegukanye we.
Uyu mukobwa usanzwe ari umucuruzi mu bijyanye n’ivunjafaranga ryo kuri murandasi [Forex Trading], abinyujije aho yakirira ubutumwa bwite [Inbox] kuri Instagram yasubije uwari umubwiye ko umukunzi we yahiriwe, amubwira ko bibabaje kuba nta mukunzi burya afite.
Uwamwoherereje ubutumwa yagize ati “Uwo musore uri gukundana nawe, yarahiriwe [Imvugo yahinduwe]” Yolo The Queen amusubiza ati “ Nta mukunzi mfite nicyo kibabaje.”
Yolo ahakanye amakuru yo kugira umukunzi nyuma y’igihe umuhanzi Harmonize wo muri Tanzania atangaje ko agiye kugura inzu i Kigali akegera umukunzi mushya yiboneye mu Rwagasabo.
Mu minsi micye yashize ni bwo Harmonize yatangaje ko akunda Yolo ndetse agiye kwishushanyaho tattoo y’isura y’uyu mukobwa ibintu yanashimangiye mu ndirimbo ‘Zanzibar’ yakoranye na Bruce Melodie.
Yolo ni umwe mu bakobwa bake b’abanyarwanda bigaragaje ku mbuga nkoranyambaga ko bakunzwe n’ibyamamare ku Isi,nyuma ya ShaddyBoo na Kate Bashabe,kuko nabo byagiye bigaragara ko bakundwa n’ibyamamare byiganjemo n’abakinnyi bo mu makipe y’umupira w’amaguru akomeye yo ku Isi
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *