skol
fortebet

Yolo The Queen yongeye guca amarenga y’urukundo rwe n’umuhanzi ukomeye ku Isi Drake[AMAFOTO]

Yanditswe: Friday 25, Mar 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umunyarwandakazi Yolo The Queen wamamaye cyane kubera amafoto atandukanye yagiye ashyira ku mbuga nkoranyambaga by’umwihariko instagram, akomeje kwerekana amarenga y’urukundo n’umuhanzi ukomeye muri America Drake.

Sponsored Ad

Mu minsi ishize twagiye tubabwira inkuru zitandukanye zigaruka ku mubano wa Yolo The Queen n’umuhanzi Drake uri mu ba mbere bakomeye hano ku isi. Ibi akenshi byagaragariraga ku rubuga rwa instagram aho Drake yerekanaga ko yishimiye cyane Yolo The Queen dore ko ari n’umwe mu bamukurikira.

Umubano hagati ya Drake ukomeje gufata indi ntera dore ko ku munsi w’ejo ubwo Yolo The Queen yagarukaga ku rubuga rwa instagram dore ko hari hashize amezi asaga abiri uyu mukobwa atagaragara kuri uru rubuga ndetse nta n’ifoto ashyiraho.

Kugira ubwiza burangaza benshi ndetse nimiterere ikurura benshi bigahuzwa no kwibanda mugukoresha imbuga nkoranyambaga nibyo byatumye umukobwa uzwi nka YOLO THE QUEEN ku mbugaze nkoranyambaga agaragarizwa urukundo n’ibyamare bikomeye cyane nka DIAMOND Platnumz ndetse n’umuraperi ukomeye cyane ku Isi DRAKE.

Ntabwo ari abo gusa bamukurikira kuko nabandi benshi bingeri zitandukanye baramukurikira ndetse usanga badahwema no kumugaragariza ko bamukunze ’LIKE’ banyuze kurizo mbuga nkoranya mba ze.

Ahanini uyu mukobwa w’umunyarwandakazi mu bintu bituma akunzwe cyane n’ibyamamare ku mbuga nkoranyambaga nka Instagram,harimo imiterere y’umubiri we ndetse n’uburanga bwe butangarirwa n’abatari bake.

Yolo ni umwe mu bakobwa bake b’abanyarwanda bigaragaje ku mbuga nkoranyambaga ko bakunzwe n’ibyamamare ku Isi,nyuma ya ShaddyBoo na Kate Bashabe,kuko nabo byagiye bigaragara ko bakundwa n’ibyamamare byiganjemo n’abakinnyi bo mu makipe y’umupira w’amaguru akomeye yo ku Isi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa