Young Grace watandukanye n’abasore batanu yavuze ku muzungu umurusha imyaka 6 bagiye kurushinga
Yanditswe: Saturday 02, Sep 2017
Umuhanzikazi Young Grace w’urubavu ruto akaba imfura mu muryango w’abana batatu, yatangaje ko amaze umwaka urenga ari mu munyenga w’urukundo n’umuzungu banateganya kurushinga.
Abayisenga Marie Grace yavutse ku wa 19 Nzeri 1993 i Rubavu mu cyahoze ari Gisenyi amaze igihe ahugiye mu mushinga wa Televiziyo ateganya gushing mu minsi ya vuba.
Mu kiganiro na Inyarwanda, uyu mukobwa yahishuye ko umwaka ushize akundana byeruye n’umuzungu. Mu magambo ye yasobanuye uko byagenze kugirango ahure (…)
Umuhanzikazi Young Grace w’urubavu ruto akaba imfura mu muryango w’abana batatu, yatangaje ko amaze umwaka urenga ari mu munyenga w’urukundo n’umuzungu banateganya kurushinga.
Abayisenga Marie Grace yavutse ku wa 19 Nzeri 1993 i Rubavu mu cyahoze ari Gisenyi amaze igihe ahugiye mu mushinga wa Televiziyo ateganya gushing mu minsi ya vuba.
Mu kiganiro na Inyarwanda, uyu mukobwa yahishuye ko umwaka ushize akundana byeruye n’umuzungu. Mu magambo ye yasobanuye uko byagenze kugirango ahure n’uwo mukunzi.
Yagize ati ”Twahuriye muri restaurant nari ndi kumwe n’inshuti yanjye maze uyu muzungu akenera ikibiriti cyo gucana itabi aza kutubaza uwo twari kumwe yari agifite aramutiza naho byahereye dutangira kuvugana gutyo biraza kugeza dukundanye.”
Young Grace yatangaje ko yitegura kurushinga n’umuzungu.
Muri iki kiganiro yavuze ko uyu mukunzi we bamaranye umwaka, ari Umudage ufite imyaka 30. Ngo yumva nibura muri 2020 yaba amaze gushinga urugo n’uwo muzungu bahararanye muri iyi minsi.
Young Grace yabajijwe abasore yumva yibuka bakundanye mbere yuko ajya mu rukundo n’uyu musore wo mu Budage yanze gutangaza amazina.
Abajijwe itandukaniro ryo gukundana n’umuzungu cyangwa umunyarwanda yatangaje ko rimwe abanyarwanda bataba abaNyakuri ngo umenye ikibababaje cyangwa ikibashimishije mu gihe umuzungu we atajya yihishira.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *