skol
fortebet

Yvan Buravan akomeje kwibasirwa bikomeye n’abafana be kubw’ifoto atereruye inzoka yashyize hanze[Ifoto]

Yanditswe: Thursday 12, Aug 2021

featured-image

Sponsored Ad

Umuhanzi ukunzwe cyane Yvan Buravan yateye ubwoba abamukurikira kumbuga nkoranyambaga ze ubwo yashyiraga hanze ifoto ateruye inzoka, benshi bamwita umupfumu.

Sponsored Ad

Atagira yakoresheje magambo yo muri Bibiliya aboneka mu gitabo cya Mariko 16:17-19 agira ati “17. Dore kandi n’ibimenyetso bizaranga abazaba bemeye: mu izina ryanjye bazirukana roho mbi, bazavuga indimi nshya, 18. bazafata inzoka; nibagira kandi icyo banywa cyica, nta cyo kizabatwara; bazaramburira ibiganza ku barwayi bakire.»

Thank you lord Jesus.
Can I get an Amen!

Ni ifoto imaze gukundwa n’abantu barenga ibihumbi 10 ndetse abarenga 200 bashyizeho ibitekerezo byabo, bamwe bati ’wabaye umupfumu rwose, abandi bandi uzanywe n’uburozi urebe ko ntacyo buzagutwara’. Uwitwa Ngoga yagize ati: ’’Eeeeh hasigaye kunywa uburozi tukareba ko urokoka.’’ Undi witwa Bongo yagize ati: ’’Imana ibwira Mose ngo uzakubite inkoni yawe hasi izaba inzoka nicyo kizemeza ko ari Imana yagutumye, maze Mose arayibwira ati ’ariko n’abapfumu barabikora’".

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa