skol

Yves Rwagasore yongeye kwibutsa abantu ko Imana ihambaye [VIDEO]

Yanditswe: Saturday 20, Sep 2025

featured-image

Umuhanzi w’indirimbo zo guhimbaza Imana, Yves Rwagasore utuye muri Canada, yashyize hanze indirimbo nshya yise ‘Elohim’ ikubiyemo ubutumwa bwibutsa abantu ko Imana ishoboye byose kuko ari yo muremyi wa byose.

Mu kiganiro yagiranye na umuryango.rw, uyu muramyi yavuze ko ubutumwa bukubiye muri ‘Elohim’ ari ubuhumuriza abantu yuko ‘Imana yacu ikomeye, ihambaye ndetse ibasha gukora ibiruta ibyo dusaba ikaba ari Umuremyi, ibasha kurema ibisubizo ku bibazo ducamo kandi koko niko biri.’

Yavuze ko ari indirimbo yakoranye n’uwitwa Soleil, akaba ari umwe mu basanzwe bamufasha kuririmba (backup). Ati: “Aririmba neza cyane, ni umuramyi mwiza. Gukorana na we ni uguha agaciro impano ye ndetse no kuyimurika mu buryo bumutinyura ejo tuzabe tumubona kandi nibyo umuyobozi akora areba ejo.”

“Icyo nkora ni ugusangira n’abandi uruhimbi ariko bigamije kuramya Imana ndetse cyane mpereye ku itsinda rimfasha. Ibyiza byayo ni uko ubwami bwunguka abaramyi benshi, mpamagarirwa gufata abandi ukuboko.”

Rwagasore yaboneyeho no gutangaza ko yizeye ko mu gihe kiri imbere azataramira i Kigali, kandi ko na we ibyo bihe abitegerezanyije amatsiko kuko bizaba ari ibihe bidasanzwe byo guhembuka.

Abajijwe niba ajya atekereza ku bijyanye no gukorana n’abahanzi b’Abanyarwanda, yagize ati: “Biragoye kumenya igihe neza, ariko gukorana indirimbo n’abo bavandimwe na byo biba muri gahunda, usanga imbogamizi ari ukutaba hamwe ikindi guhuza igihe tubonekera ndetse n’itumanaho. Ariko byose twizera tudashidikanya ko bizaba kuko ubumwe n’imikoranire ni inkingi mu bwami.”

Yves Rwagasore ni umwe mu bahanzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana bakorera umurimo w’Imana mu mahanga, akaba azwi mu ndirimbo nka “Njyewe na Yesu,” “Wowe Ntujya uhemuka,” “Abiringiye Uwiteka,” na “Thank You God.”

Yves Rwagasore yibukije abantu ubudahangarwa bw’Imana mu ndirimbo nshya
NYURA HANO UREBE INDIRIMBO NSHYA YA YVES RWAGASORE YISE "ELOHIM"

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa