skol

Zari Hassan n’abana be bageze Tanzania , Nyina wa Diamond abakirana urugwiro[AMAFOTO]

Yanditswe: Thursday 03, Jun 2021

Umubano wa Zari Hassan n’umuhanzi Diamond Platnumz ukomeje gutera benshi urujijo , aho byarekana ko bakomeje kubana nk’abantu bahura ariko batabana mu nzu imwe nyuma yo gutandukana.

Zari Hassan yageze muri Tanzania ari kumwe n’abana be yabyaranye na Diamond(Tiffah na Nilan), Ubwo yari ageze ku kibuga mpuzamahanga cy’indege cya Tanzania(Julius Nyerere International Airtport) Nyina wa Diamond arikumwe n’umugabo we bamwakiranye urugwiro.

Diamond ntiyari ahari ariko na we hari amashusho amugaragaza abakira mu rugo iwabo aho abana be bahise biruka bajya ku musuhuza.

Urukundo rwa Diamond na Zari Hassan rwaravuzwe cyane muri Afurika y’Iburasirazuba. Iyi ikaba ari inshuro ya kabiri azaniye abana se kuva batandukana muri Gashyantare 2018 kuko bwa mbere yaje mu mpera z’umwaka ushize.

Mu minsi ishize na Diamond yari muri Afruka y’Epfo aho yasuye Zari n’abana be.

Uyu munsi Zari Hassan akaba yasuye ishyuri ryisumbuye rya Zanaki aho yatanze Essuie Main ku banyeshuri b’abakobwa bahiga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa