skol
fortebet

Zari ugiye kurongorwa n’umugabo wa 4 yavuze impamvu ahinduranya abagabo

Yanditswe: Tuesday 11, Jul 2023

featured-image

Sponsored Ad

Umunyamideli wo muri Uganda, Zari Hassan wiyita The Boss Lady umaze kubaka izina muri Afurika y’iburasirazuba yatangaje ko impamvu iyo atandukanye n’umugabo ahita ashaka undi, aruko aba yirinda kwandagara mu bagabo baba benshi baba bamwifuza.
Ubwo Zari Hassan yaganiraga na Faridah Nakazibwe mu kiganiro Mwasuze Mutya Show, yavuze ko ataca inyuma umugabo we baba bari mu rukundo, ashimangira ko akomeza kuba umwizerwa. Yavuze ko kandi impamvu akomeza guhindagura abagabo cyane iyo amaze (...)

Sponsored Ad

Umunyamideli wo muri Uganda, Zari Hassan wiyita The Boss Lady umaze kubaka izina muri Afurika y’iburasirazuba yatangaje ko impamvu iyo atandukanye n’umugabo ahita ashaka undi, aruko aba yirinda kwandagara mu bagabo baba benshi baba bamwifuza.

Ubwo Zari Hassan yaganiraga na Faridah Nakazibwe mu kiganiro Mwasuze Mutya Show, yavuze ko ataca inyuma umugabo we baba bari mu rukundo, ashimangira ko akomeza kuba umwizerwa.

Yavuze ko kandi impamvu akomeza guhindagura abagabo cyane iyo amaze gutandukana n’undi mugabo, aba agira ngo agire umuntu umwe yitaho kandi ntajye amuca inyuma.

Zari Hassan yavuze ko ikintu yanga mu buzima bwe ari umuntu umuca inyuma ndetse ko na Shakib Lutaaya yamubwiye ko naramuka abikoze bazatandukana baba barakoze ubukwe cyangwa batarabukoze.

Ati "Iyo maze kumenya ko umukunzi wange anca inyuma, yewe nanabibwiye Lutaaya nti reka mbyumve nk’ibihuha ariko umunsi nabonye ibimenyetso twaba twarashakanye cyangwa tutarashakanye ibyacu bizahita birangira".

Zari Hassan kandi yavuze ko ubukwe bwe na Shakib imbere y’ababyeyi, inshuti, abavandimwe buteganyijwe mu kwezi k’ukuboza cyangwa se umwaka utaha.

Yagize ati "Turateganya gukorera ubukwe bacu muri Uganda, Njye na Lutaaya tuzahyingiranwa mu Kuboza."

Zari ni umubyeyi w’abana batanu barimo umuhungu n’umukobwa yabyaranye na Diamond bakundanye ndetse bakanabanaho nk’umugore n’umugabo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa