skol
fortebet

Zari wabyaranye na Diamond akomeje kuryoherwa mu rukundo n’umusore ukiri muto(AMAFOTO)

Yanditswe: Wednesday 22, Jun 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umuherwekazi wamenyekanye nka Zari Hassan nyuma y’amezi abiri atandukanye n’umuherwe witwa Choppa wo muri Uganda akomeje kugaragaza ko aryohewe mu rukundo n’umukunzi we musha bigaragara ko ari umusore ukiri muto.

Sponsored Ad

Uyu mubyeyi w’abana batanu barimo babiri yabyaranye na Diamond bakundanye ndetse bakanabana munzu nk’umugore n’umugabo bakaza gutandukana amushinja kumuca inyuma akomeje kuvugwa mu bitangazamakuru bitandukanye kubera amafoto akomeza gucicikana yizihiwe mu rukundo n’umusore ukiri muto.

Zari Hassan uri mu rukundo na Shakib ugaragara nkaho akiri muto nubwo Zari yabihakanye ubwo yari mu kiganiro mu gihe abantu benshi bari barimo bamushinja gufatirana umwana ukiri muto.

Yagize ati"Kuki abantu ari abasazi? Shakib afite imyaka 30 kandi agaragara neza.”

Nubwo Zari yavuze ko umukunzi we mushya ari mukuru ntibikuraho ko yaba amuruta kuko kugeza ubu Zari afite imyaka 41 nubwo ahorana itoto ry’umwana w’imyaka 20.

Uyu muherwekazi ufite inkomoko muri Uganda ari naho umukunzi we mushya akomoka aherutse kugura imodoka ifite Plaque iri mu mazina ye, ibintu bikunze gukorwa n’abantu bakomeye kandi bafite agatubutse bitewe n’imisoro iri hejuru iyo modoka iba ishobora kwishyura.

Ibitekerezo

  • Niko aba Stars bamera.Byitwa ko "bali mu munyenga w’urukundo",ejo bagatandukana nabi.Nibyo byabaye kuli Kim Kardashian warongowe n’abagabo 16,bose batandukana.Niko byabaye kuli Rihanna wabanye n’abagabo 7.Udashyizemo abagabo batabarika baryamanye nabo.Nubwo abantu millions na millions bishimisha mu busambanyi,bibabaza imana yaturemye kandi bizatuma barimbuka,babure ubuzima bw’iteka no kuzuka ku munsi wa nyuma.Kwishimisha ukora ibyo imana yakuremye itubuza,ni ukutagira ubwenge nyakuli (wisdom).

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa