skol
fortebet

Zari yasubije abibaza ko agiye kwibaruka umwana wa 6

Yanditswe: Monday 06, Sep 2021

featured-image

Sponsored Ad

Umunyanideli Zari Hassan uzwi nka The Boss Lady yateye urujijo kuri bamwe bakavuga ko atwite inda ya 6. Uyu mugore w’imyaka hafi 40 y’amavuko avuga ko kuba hari abavuga ko atwite byashoboka kandi nta gishya kirimo.

Sponsored Ad

Zari ni umugore w’icyamamare muri Afurika y’Iburasirazuba cyane muri Uganda akomokamo na Tanzania yabayemo igihe kinini ubwo yari umugore wa Diamond Platnumz. Kuri ubu yibera muri Afurika y’Epfo n’umuryango we w’abana 5 barimo batatu yabyaranyen na nyakwigendera Ivan Semwaga n’abandi babiri yabyaranye na Diamond.

Nyuma y’ibyumweru byinshi benshi bibaza niba yongeye gutwita, Zari Hassan yasize abafana be mu gihirahiro ku wa Gatandatu Tariki 4 Nzeri aho hari umufana wamubajije niba koko niba atwite cyangwa yaba afite umukunzi mushya. Zari Hassan mu gusubiza yakoresheje amagambo macye ati: "Byose birashoboka". Iki gisubizi ni urujijo, kuko birashoboka ko yaba atwite cyangwa bikaba bikiri ibihuha atari byo nk’uko bivugwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa