skol
fortebet

Zari yihanije abatekekamutwe bakomeje gutuburira abafana be bakoresheje izina rye

Yanditswe: Tuesday 21, Sep 2021

featured-image

Sponsored Ad

Umuherwekazi w’umugande wamamaye ubwo yari mu rukundo na Diamond Platnumz, yaburiye abakunzi be kwirinda abatubuzi barimo gukoresha amazina ye n’amafoto bakaka abantu amafaranga.

Sponsored Ad

Mu mashusho uyu mugore uba muri Afurika y’Epfo yashyize ku mbuga nkoranyambaga ze, yagaragaje ko ahanganyikishijwe n’abantu barimo gutuburira abakunzi be babaka amafaranga mu izina rye babasezeranya kubashakira akazi mu mahanga, yabasabye kubyitondera.

Uretse ibi, aba batubuzi baba babwira abo baka amafaranga ko ari ayo gutera inkunga ibikorwa bye byo gufasha akora.

Ati “nta kindi uretse Zari uba asaba ubufasha bw’amafaranga, sintwara abantu mu mahanga kubashakira akazi. Abantu benshi baratuburiwe, ariko byose bingarukaho kuko isura yanjye ari yo ikoreshwa.”

Yasabye abakunzi be kwima amatwi aba bantu ndetse bakanababuloka(block).

Si ubwa mbere Zari ahuye n’iki kibazo, muri Werurwe 2021 nabwo yisanze mu kirego umuntu asaba ko amagarurira ibihumbi 55 by’amashilingi yari yatanze muri ubwo buryo, muri Nyakanga nabwo yaburiye abantu nyuma y’uko bamwe mu bamukurikira bavugaga ko batuburiwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa