skol
fortebet

Umuvugizi wa Perezida Felix Tshisekedi yavuze ku mukoresha we wari mu rusengero

Yanditswe: Tuesday 16, Apr 2024

featured-image

Sponsored Ad

Umuvugizi wa perezida Félix Tshisekedi yamuvuzeho nyuma y’uko abantu bamubonye mu rusengero nyamara amaze igihe atajya mu ruhame kubera uburwayi.
Kuri uyu wa Mbere,tariki ya 15/04/2024 i Kinshasa, mu murwa mukuru w’i Gihugu cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo , nibwo Perezida wabo yongeye kuboneka ahateraniye abantu benshi nyuma y’igihe cy’icyumweru atabikozwa.

Sponsored Ad

Tina Salama umuvugizi wihariye wa Perezida Félix Tshisekedi, watanze ubutumwa akoresheje urubuga rwa x, asobanura ko impamvu Tshisekedi yagaragaye mu misa,ari uko yari amaze igihe kirenga iminsi irindwi atagaragara, aho muri Icyo gihe hagiye hatangwa amakuru atandukanye ndetse amwe yavugaga ko yagiye kwivuza mu buryo bw’ibanga mu gihugu cy’u Bubiligi.

Abavugaga ayo makuru bari bashingiye ku makuru bavuga ko yatanzwe n’umusirikare wo mu barinzi bahafi barinda Tshilombo, nyuma yabwo uwo musirikare yaje kwicirwa i Kinshasa. Bagahera ko bavuga ko aricyo uwo musirikare yazize. Byari byavuzwe ko yahishuye amakuru avuga ko perezida Félix Tshisekedi yerekeje kwivuza mu buryo bw’i banga i Bruxelles mu gihugu cy’u Bubiligi,indwara y’imyanya myibarukiro, ngo yihagarika nabi kandi ngwakaba agendana n’indwara ya prostate.

Ahagana ku munsi w’ejo hashize isaha z’igicamunsi herekanwe amashusho Tshisekedi ari mu rusengero imbere asenga.

Ibi nibyo umuvugizi we, yasobanuye mu butumwa bugufi yatanze, aho yavuze ko Tshisekedi yari mu muhango wo kwibuka Mulumba Kalemba Gérard umaze imyaka ine yari tabye Imana.

Yagize ati: “Perezida Félix Tshisekedi yitabiriye kuri uyu wa Mbere, tariki ya 15/Mata 2024 i Kinshasa mu misa yo gushimira no kwizihiza isabukuru y’imyanya ine ishize nyakubahwa Gérard Mulumba Kalemba wahoze ari umuyobozi mukuru winzu ya gisivile yitabye Imana.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa