skol
fortebet

18 batarimo Shassir, Mutsinzi Ange na Rwatubyaye nibo Rayon Sports ihagurukana yerekeza muri Nigeria

Yanditswe: Friday 14, Apr 2017

Sponsored Ad

Abakinnyi 18 ba Rayon Sports bagomba guhaguruka mu Rwanda mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu berekeza muri Nigeria gukina na Rivers United mu mikino nyafurika bageze ahagaragara.
Ni umukino ubanza mu cyiciro cyabanziriza amatsinda uzabera muri Nigeria ku Cyumweru tariki ya 16 Mata 2017, ni mu gihe uwo kwishyura uzabera I Kigali mu cyumweru kimwe gusa. Ikipe izarenga iki cyiciro izagera mu mikino ya matsinda ndetse inabone amafaranga arenga miliyoni 250 za mafaranga y’u Rwanda.
Mu bakinnyi (...)

Mu bakinnyi 18 bahagurukana na Rayon Sports ntibarimo Nahimana Shassir ufite ikibazo cy’imvune, Ange Mutsinzi Jimmy utemerewe gukina uyu mukino kubera ikarita itukura afite ndetse na Rwatubyaye Abdul utarabona ibyangombwa bimwemerera gukina imikino nyafurika akaba we azatangira gukina mu gihe iyi kipe yaba igeze mu mikino ya matsinda.

Biteganyijwe ko bahaguruka mu Rwanda ku isaha ya saa 9:00’ za mu gitondo.

Twabibutsa ko Rayon Sports yageze muri iki cyiciro nyuma yo gusezerera Wau Salam yo muri Sudani y’Epfo.

Ubu intego abasore ba Rayon Sports bahagurukanye ni ugushaka uko bakura amanota muri Nigeria ku buryo byazaborohereza akazi mu mukino wo kwishyura byabafasha guhita basezerera iyi kipe bakagera mu matsinda.

Dore 18 Rayon Sports ihagurukanye

Abazamu:Ndayishimiye Eric Bakame, Evariste Mutuyimana
Abugagrira:Manzi Thierry, Munezero Fiston, Gabriel Mugabo, Abouba Sibomana, Eric Irambona.
Abo hagati: Mugisha Francois Master, Niyonzima Olivier Sefu, Kwizera Pierrot, Mugheni Fabrice, Muhire Kevin, Manishimwe Djabel, Nshuti Dominique Savio, Nova Bayama, Nsengiyumva
Moustapha.
Abasatira:Moussa Camara na Tidiane Kone

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa