Ababyeyi ba Jude Bellingham batandukanye nyuma y’imyaka irenga 20 babana
Yanditswe: Monday 13, Oct 2025
Ababyeyi ba Jude Bellingham ukinira Real Madrid na Jobe Bellingham ukinira Borussia Dortumund, Mark Bellingham na Denise batandukanye nyuma y’imyaka irenga 20 bari bamaze babana.
Aba babyeyi bombi bagiye bagarukwaho mu itangazamakuru cyane bitewe n’ukuntu bagiye bita ku bana babo kuva bakiri mu makipe yo hasi kugeza bageze mu makipe akomeye.
Mark Bellinghamyahoze ari umupolisi gusa aza kureka aka kazi kugira ngo yibande ku kurera no gucunga inyungu z’abahungu be nka "agent" mu gihe Denise we yageze aho ajyana na Jude Bellingham mu Budage ubwo yari agiye gukina muri Borussia Dortumund kugira ngo amwiteho.
Uko imyaka yagiye ihita hagati y’aba babyeyi bombi umubano wagiye uzamo agatotsi aho byavaga no kuba batarabonaga umwanya wo guhura none kuri ubu ibinyamakuru birimo The Sun byanditse ko bamaze gutandukana burundu.
Nyina wa Jude Bellingham aba ari muri Espagne aho aba ari kumwe n’uyu mukinnyi wa Real Madrid cyangwa akaba ari mu Budage ari kumwe na murumuna we Jobe mu gihe se aba mu Bwongereza.
Amakuru yemeza ko Mark Bellingham ashobora kuba ari mu rukundo n’umugore witwa Shelley Punshon, nawe wahoze ari Umupolisi. Bombi bagaragaye inshuro nyinshi bari kumwe mu mafoto yagiye acicikana ku mbuga nkoranyambaga.
Mu minsi yashize Jude Bellingham aheruka kuvuga ko nyina ari umuntu w’ingenzi kuri we aho ari we umuha icyerekezo cya buri munsi ndetse akaba amukomeza.
Ababyeyi ba Jude Bellingham batandukanye nyuma y’imyaka irenga 20 bari bamaze babana

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *