skol

Abadepite b’u Rwanda bavanye imidali 6 mu mikino ya EALA

Yanditswe: Tuesday 19, Dec 2023

featured-image

Imikino ihuza Inteko Zishinga Amategeko zo mu Karere ‘The Inter-Parliamentary Games’ yabaga ku nshuro ya 13,ibera mu Rwanda aho Uganda ariyo yahacyanye umucyo cyane.

Iyi mikino yaryoheye benshi,yarangiye u Rwanda rwihagazeho aho rwegukanye imidali 2 ya zahabu.

Muri rusange; Uganda yabaye iya mbere n’imidali 28 irimo 16 ya Zahabu, Tanzania 16 (6), Kenya 14 (2), Sudani y’Epfo 12 (1), u Rwanda 6 (2), EALA 2 (0) n’u Burundi 1 (0).

Imidali ibiri ya Zahabu yabonetse ku ruhande rw’u Rwanda ni uwa Mukabalisa Germaine mu gusiganwa ku maguru n’uwa Rwaka Pierre Claver muri Darts bakina bicaye.

Muri Golf, u Rwanda rwabaye urwa kabiri mu bagore n’urwa gatatu mu bagabo; mu gusiganwa ku maguru ruba urwa kabiri muri 4x400m mu bagore mu gihe kandi rwabaye urwa kabiri muri Volleyball y’abagabo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa