skol
fortebet

Abafana b’Ubwongereza banyoye inzoga nk’abanywa amazi nyuma yo kugera ku mukino wa nyuma wa Euro 2020 [AMAFOTO]

Yanditswe: Thursday 08, Jul 2021

featured-image

Sponsored Ad

Hari hashize imyaka 55 Ubwongereza butazi uko umukino wa nyuma wa Euro usa ariko abasore b’umutoza Gareth Southgate baraye batsinze Denmark ibitego 2-1 muri ½ cy’irushanwa ry’uyu mwaka baha ibyishimo abafana b’iki gihugu kivuga ko cyavumbuye umupira.
Utubari twinshi mu mujyi wa London twaraye nta nzoga dusigaranye nyuma y’aho abafana ibihumbi banyoye inzoga nyinshi izindi barazimena bishimira intsinzi ya The Three Lions.
Nubwo utubari twungutse kubera umubare munini w’abafana baje kunywa (...)

Sponsored Ad

Hari hashize imyaka 55 Ubwongereza butazi uko umukino wa nyuma wa Euro usa ariko abasore b’umutoza Gareth Southgate baraye batsinze Denmark ibitego 2-1 muri ½ cy’irushanwa ry’uyu mwaka baha ibyishimo abafana b’iki gihugu kivuga ko cyavumbuye umupira.

Utubari twinshi mu mujyi wa London twaraye nta nzoga dusigaranye nyuma y’aho abafana ibihumbi banyoye inzoga nyinshi izindi barazimena bishimira intsinzi ya The Three Lions.

Nubwo utubari twungutse kubera umubare munini w’abafana baje kunywa inzoga,hari abantu barenga 20 baraye bafunzwe bazira kugira ibyishimo bibi bagasahinda.

Ibi ntabwo byari ibyishimo gusa byari ibirori bidasanzwe kuko guhera kuri Minisitiri Boris Johnson,Prince William,David Beckham,Wayne Rooney n’ibindi byamamare byari I Wembley kureba uyu mukino wagoye cyane Abongereza kugeza ubwo basunitswe bahabwa penaliti itavuzweho rumwe yabagejeje ku mukino wa nyuma.

Ubwongereza bwari bumaze gutsindirwa inshuro 6 mu mikino hakinwe iminota 120,bwatabawe na Harry Kane winjije penaliti ku munota wa 104 haboneka iyi ntsinzi y’amateka.

Denmark yari yabanje igitego ku munota wa 30 gitsinzwe na Mikkel Damsgaard kuri free kick hanyuma Ubwongereza bucyishyura Kjaer yitsinze.

Ubwongereza bwari bumaze iminota 691 butarinjizwa igitego ariko Denmark yahagaritse aka gahigo nijoro.

Ubwongereza buheruka igikombe icyo aricyo cyose mu mwaka wa 1966 ubwo bwatwaraga igikombe cy’isi nabwo bwakiriye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa