skol
fortebet

Abafana ba Kiyovu Sports bibasiye bikomeye Rayon Sports bagiye gukina

Yanditswe: Wednesday 09, Nov 2022

featured-image

Sponsored Ad

Abafana ba Kiyovu Sports bagaragaye mu gace katagerwamo imodoka ka Biryogo bari gukubura umuhanda ariko bo bavuga ko bari gukubura Rayon Sports ndetse ko igomba gusubira i Nyanza.
Abafana ba Kiyovu Sports ngo batangiye gusukura umujyi basubiza i Nyanza ikipe ya Rayon Sports.
Aba bafana barimo abagabo n’abagore bumvikanaga bavuga ngo "turayikubuye" ndetse amashusho yabo yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga.
Kiyovu imaze igihe itorohera Rayon Sports kuko mu mikino 3 baheruka guhura (...)

Sponsored Ad

Abafana ba Kiyovu Sports bagaragaye mu gace katagerwamo imodoka ka Biryogo bari gukubura umuhanda ariko bo bavuga ko bari gukubura Rayon Sports ndetse ko igomba gusubira i Nyanza.

Abafana ba Kiyovu Sports ngo batangiye gusukura umujyi basubiza i Nyanza ikipe ya Rayon Sports.

Aba bafana barimo abagabo n’abagore bumvikanaga bavuga ngo "turayikubuye" ndetse amashusho yabo yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga.

Kiyovu imaze igihe itorohera Rayon Sports kuko mu mikino 3 baheruka guhura yarayitsinze yose harimo n’umukino wa nyuma w’igikombe cya Made In Rwanda iheruka kuyitsindamo ibitego 2-1.

Kiyovu Sports niyo izakira umukino wo kuwa Gatanu bazakina na Rayon Sports kuri Stade ya Kigali saa 18:00.

Rayon Sports izasura Kiyovu Sports mu mukino w’umunsi wa 9 wa shampiyona,yibasiwe n’imvune aho izaba idafite abakinnyi nka Rwatubyaye Abdul, Mbirizi Eric na Raphael Osalue.

Amakuru avuga ko uyu mukinnyi ukina mu kibuga hagati, Raphael Osalue ashobora no kubagwa bitewe n’imvune yagize.

Nubwo izaba idafite Osalue Raphael izaba yagaruye mu kibuga Onana Léandre umaze iminsi akirutse imvune ndetse akaba ameze neza mu myitozo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa