skol
fortebet

Abafana ba Rayon Sports babyukiye ku biro by’ikipe kuganira na Perezida wabo ku hazaza h’ikipe

Yanditswe: Monday 02, Aug 2021

featured-image

Sponsored Ad

Itsinda ry’abafana ba Rayon Sports barenga 15 biganjemo abazwi nk’aba hooligans barimo Rwarutabura,Nkundamace,Malaika n’abandi, baramukiye ku biro byayo biri ku Kimihurura bashaka guhura na komite y’ikipe iyobowe na Jean Fidèle Uwayezu kugira ngo bahane ibitecyerezo ku hazaza h’iyi kipe.

Sponsored Ad

Nyuma yo kurangiza ku mwanya wa 7 muri shampiyona ishize ndetse ikipe igatakaza abakinnyi bayo barimo Mugisha Gilbert n’abandi barimo Rugwiro Herve,aba bafana barashaka kubaza Perezida w’ikipe ahazaza hayo.

Aba bafana bivugwa ko bahuriye ku ibagiro I Nyabugogo bahujwe n’umukire ufana Rayon Sports ku munsi w’ejo,barangije banoza umugambi wo kubyukira ku biro by’ikipe kujya kubaza komite ku kazoza k’ikipe.

Komite ya Rayon Sports yaramukiye mu nama yo kwiga ku buzima bw’ikipe ari naho aba bafana babasanze ndetse byitezwe ko Perezida Uwayezu aganira nabo.

Rayon Sports ntihagaze neza ku isoko ryo kugura no kugurisha abakinnyi ririmbanyije mu Rwanda,kuko uretse kuzana umutoza Masudi Djuma nta bakinnyi bakomeye iragura.

Abafana ba Rayon Sports basembuwe cyane no kugenda kwa Mugisha Gilbert ndetse n’umukinnyi witwaye neza mu mwaka ushize Nishimwe Blaise nawe agiye kwerekeza muri APR FC ku buntu.

Icyakora,aba bafana baje ku Kimihurura bafite ibahasha irimo miliyoni 2 FRW zo kwishyura Blaise amafaranga yo kumugura.

Rayon Sports iheruka igikombe cya shampiyona mu mwaka w’imikino 2018-2019 yasubiye hasi cyane kuko nta mukinnyi ukomeye ucyifuza kuyerekezamo bigakubitiraho ko isigaye ihora mu bukene budashira nubwo itabarwa n’uruganda SKOL rimwe na rimwe.

Kugeza ubu ikipe ya Rayon Sports ntabwo iragura abakinnyi ku buryo abafana bayo bemeranya na komite ahanini bahera ku musaruro iyi kipe yabaga ifite mu myaka ishize.

Bamwe mu bafana baganiriye n’itangazamakuru ku Kimihurura bashimangiye ko batishimye ndetse bifuza ko Perezida abaha ibisobanuro ndetse abereke aho ikipe igana cyane ko urebesheje amaso atari heza mu gihe hatagira igihinduka.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa