skol
fortebet

Abafana ba Rayon Sports bongereye imbaraga mu kugura Muhire Kevin

Yanditswe: Monday 24, Jun 2024

featured-image

Sponsored Ad

Ikipe ya Rayon Sports yatangaje ko imaze kwakira agera kuri 7 600 000 Frw muri gahunda y’"Ubururu bwacu, Agaciro kacu" aho uyu mwaka bifuza gusinyisha Kapiteni wabo Muhire Kevin wasoje amasezerano.

Sponsored Ad

Raporo yaherukaga gutangazwa nuko aba bafana bari bageze kuri miliyoni 3.5 none mu minsi mike bayakubye.

Aya mafaranga yakiriwe ntabwo harimo arimo akusanyirizwa mu ma Fan Clubs atandukanye aho kugeza ubu imibare igaragaza ko aba bamaze kwemera kuzatanga akabakaba miliyoni 23

Gahunda iyi kipe yihaye ni ukuzuza Miliyoni 40 zivuye mu bakunzi b’iyi kipe azasanga agera kuri Miliyoni 48 yo azava muri Special Team akazagura Rutahizamu w’igikurankota.

Tariki 18 Kamena 2024 nibwo Gikundiro yatangije gahunda yiswe "Ubururu bwacu, Agaciro kacu" ishyirwaho mu rwego rwo kugira ngo abafana b’iyi kipe bigurire umukinnyi nk’uko basanzwe babikora.

Kuri iyi nshuro aba bafana basabwe kuzuza miliyoni 40 Frw zo kugura Kapiteni Muhire Kevin wasoje amasezerano ye bityo bakaba bifuza kuyamwongerera y’imyaka ibiri.

Muri iyi gahunda hashyizweho uburyo bwo gutanga amafaranga binyuze kuri Mobile Money yaba ku baba mu Rwanda no mu mahanga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa