Imikino
Abahungu batanu bapfuye abandi 28 bajyanwa kwa muganga kubera gusiramurwa nabi
Yanditswe: Saturday 09, Dec 2023
Abahungu batanu bapfuye, abandi 28 bajyanwa mu bitaro bitandukanye byo muri Elgeyo Marakwet,muri Kenya, nyuma yo gusiramurwa mu buryo bwa magendu.
Nk’uko byatangajwe n’umuyobozi w’ibitaro muri iyo ntara, Michael Kibiwot, ngo 28 bahise bajyanwa mu bitaro bafite ibimenyetso bitandukanye birimo indwara ziterwa na bagiteri mu gihe abandi bagaragaje ibimenyetso by’umusonga.
Bwana Kibiwott yavuze ko mu bahungu 28 bajyanwe kwa muganga, bivugwa ko umwe yashyizwe mu cyumba cy’indembe.
"Birababaje kuba kugeza ubu twatakaje batanu kandi ubu tuvugana dufite umurwayi umwe uri muri ICU."
Umuyobozi w’ibitaro yamaganye uku gukebwa kwakozwe mu buryo bwa magendu,asaba ababyeyi ko bajya bajyana abahungu babo mu bitaro byizewe.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *