skol

Abakinnyi 24 bazahagararira Australia muri Shampiyona y’Isi y’Amagare i Kigali

Yanditswe: Tuesday 26, Aug 2025

featured-image

Ishyirahamwe ry’Imikino y’Amagare muri Australia ryashyize hanze urutonde rw’abakinnyi 24 bazahagararira iki gihugu muri Shampiyona y’Isi y’Amagare izabera mu Rwanda hagati ya tariki ya 21 na 28 Nzeri 2025.

Harabura iminsi 25 gusa, mu Rwanda hagahurira abakinnyi b’ibihangange ku Isi mu gusiganwa mu magare. Ni abakinnyi bari mu byiciro byose haba mu bakuru no mu bato, ndetse no mu bagabo n’abagore.

Australia ni kimwe mu bihugu birimbanyije imyiteguro yo kuzitabira iri rushanwa, dore ko yamaze no guhamagara abakinnyi bazayihagararira muri icyo gihe cy’iminsi umunani.

Mu bakinnyi bitabajwe harimo batandatu bakinira ikipe y’abagore ari bo Neve Bradbury, Brodie Chapman, Lauretta Hanson, Alexandra Manly, Ruby Roseman-Gannon na Amanda Spratt.

Ikipe y’abagabo izahagararirwa n’abakinnyi umunani ari bo Chris Hamilton, Chris Harper, Jai Hindley, Michael Matthews, Luke Plapp, Callum Scotson, Michael Storer na Jay Vine.

Australia kandi izahatana mu batarengeje imyaka 23. Izahagararirwa na Alli Anderson, Mackenzie Coupland na Felicity Wilson-Haffenden mu cyiciro cy’abagore; mu gihe mu bagabo izahagararirwa na Matthew Greenwood, Zac Marriage, Hamish Mckenzie na Jack Ward.

Mu byiciro hafi ya byose bizakinwa bizaba birimo kuzenguruka mu bice bya Kimihurura mu nzira y’ibilometero 15,1, aho abakinnyi bazajya bahanyura inshuro ziri hagati y’eshanu na 15 bitewe n’icyiciro bari gukina.

Australia yashyize hanze abakinnyi bazayihagararira muri Shampiyona y’Isi y’Amagare izabera i Kigali

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa