Abakinnyi babiri b’umupira w’amaguru hamwe n’umusore ukina umukino wa Ski biciwe muri Ukraine mu gitero bagabweho n’ingabo z’Uburusiya
Abakinnyi bishwe nta mbabazi n’ingabo za Putin, mu gihe umubare w’abapfuye muri iki gihugu ukomeje kwiyongera.
Umukinnyi wakiniraga amakipe y’abato hamwe mu cyiciro cya kabiri mu ikipe ya Karpaty Lviv witwa Vitalii Sapylo w’imyaka 21, yishwe n’Abarusiya mu ntambara ikaze yabereye Kyiv.
Yinjiye mu gisirikare nk’urasisha igifaru kugira ngo arengere igihugu cye mu gitero cy’abasirikare ba Putin.
Dmytro Martynenko ufite imyaka 25,wakiniraga ikipe y’abatarabigize umwuga ya FC Gostomel yo mu karere avukamo, yapfanye na mama we ubwo inzu yabo yari hafi y’umurwa mukuru yarashweho ibisasu.
Abakinnyi b’umupira w’amaguru bavuze ko aribo bantu bo muri siporo bishwe bwa mbere muri iyi ntambara.
Bwana Sapylo yashimiwe nk ’intwari" n’ikipe ye yashenguwe umutima no kumva ko yatakaje ubuzima bwe arwana n’ingabo z’Uburusiya ku wa gatanu.
Itangazo ry’ikipe ryagize riti: "Tuzahora twibuka iteka ryose iyi ntwari."
Ihuriro mpuzamahanga ry’umupira wamaguru FIFPRO ryunamiye aba bombi mu magambo yemeza ko bapfuye.
Ryagize riti: "Ibitekerezo byacu biri kumwe n’imiryango, inshuti ndetse n’abakinnyi bagenzi bab’abasore bakinaga umupira w’amaguru muri Ukraine, Vitalii Sapylo na Dmytro Martynenko, abakinnyi ba ruhago ba mbere baguye mu ntambara.
Bombi baruhukire mu mahoro."
Umukinnyi watangaga icyizere mu mukino wo kunyerera ku rubura,Ski, Yevhen Malyshev na we yiciwe ku rugamba agerageza guhagarika igitero cy’Abarusiya.
Uyu musore w’imyaka 20, wari mu ikipe y’abato y’igihugu cye, yahagaritse uyu mukino by’agateganyo imyaka ibiri kugira ngo ajye mu gisirikare.
Federasiyo ya Biathlon yo muri Ukraine yemeje ko yababajwe n’urupfu rwe.
Yagize iti: "Turahumuriza cyane igihugu, inshuti n’umuryango.Tuzahora twibuka iteka Yevhen Malyshev."
Isi ya siporo yahungabanijwe n’urupfu rw’aba bakinnyi bari bakiri bato.
Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN
Aba baturage ko bagiye gushira? Nyamara ndabona atari ugukunda igihugu ahubwo ni ubujiji! Umusivire arwana ate n’aba commandos?
Aba bana bari bagize ngo ni bimwe byo muri film, ko bagiye kwifata za serfie
Ukraine iri gukora ibyaha by’intamvara Nayo . gushora abasivile kurugamba ni ukubahemukira
Harya ngo ni uko amasinde yose ari kurimwa akorerwa Putin, ubu uyu perezida we ntari gushuka abaturage be? Umusiviri wafashe imbunda kurwanya umusirikare se,harya ubwo akitwa umusivire? Harahagazwe,gusa Amerika n’abambari bayo bakwiye kwitekerezaho bihagije mbere yo gushora abaturage b’ahandi. Ko batoherezamo abasirikare babo cg abasiviri b’abakorerabushake se? Kandi ko batabura! Sinejejwe no gupfa kwabo,ariko abaturage bakwiye kubwirwa ukuri.