skol
fortebet

Abakinnyi 4 bakinira Arsenal y’abagore basuye u Rwanda

Yanditswe: Tuesday 05, Jul 2022

featured-image

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 5 Nyakanga 2022, Visit Rwanda ibinyujije ku rukuta rwayo rwa Twitter yatangaje ko abakinnyi 4 b’ikipe ya Arsenal y’abagore basuye u Rwanda.
Aba bakobwa 4 bazwi cyane mu mupira w’Ubwongereza,bakaba basuye bimwe mu byiza nyaburanga bitatse igihugu.
Abakinnyi 4 ba Arsenal bari mu Rwanda bayobowe na rutahizamu w’umunya-Australia, Caitlin Jade Foord, Umwongerezakazi ukina mu kibuga hagati,Jordan Nobbs, Umunya-Ecosse ushobora gukina nka myugariro cyangwa mu kibuga (...)

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 5 Nyakanga 2022, Visit Rwanda ibinyujije ku rukuta rwayo rwa Twitter yatangaje ko abakinnyi 4 b’ikipe ya Arsenal y’abagore basuye u Rwanda.

Aba bakobwa 4 bazwi cyane mu mupira w’Ubwongereza,bakaba basuye bimwe mu byiza nyaburanga bitatse igihugu.

Abakinnyi 4 ba Arsenal bari mu Rwanda bayobowe na rutahizamu w’umunya-Australia, Caitlin Jade Foord, Umwongerezakazi ukina mu kibuga hagati,Jordan Nobbs, Umunya-Ecosse ushobora gukina nka myugariro cyangwa mu kibuga hagati, Jennifer Patricia Beattie ndetse na rutahizamu w’umunya-Ireland Katie McCabe.

Ibinyujije ku rukuta rwa Twitter, Visit Rwanda yagize iti: “Abakinnyi 4 ba Arsenal y’Abagore barimo @caitlinfoord, @jordannobbs8, @jbeattie91 na @katie_mccabe11 basuye u Rwanda ku nshuro ya mbere, bakaba basuye ibyiza bitatse Pariki y’Ibirunga birimo Ingagi ndetse bakaba batanze amahugurwa mu Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA”.

Ni ku nshuro ya mbere abakinnyi b’ikipe ya Arsenal y’Abagore basuye u Rwanda kuko haherukaga David Luiz agikinira iyi kipe.

Ntabwo Visit Rwanda yigeze itangaza igihe bagereye mu Rwanda n’igihe bateganya kuhava, gusa mu bice bagomba kuva mu Rwanda basuye harimo n’Urwibutso rwa Kigali ruherereye ku Gisozi.

Arsenal y’abagore ni imwe mu makipe akomeye mu Bwongereza kuko ariyo ifite ibikombe byinshi bya shampiyona ndetse ikaba imwe rukumbi mu Bwongereza yatwaye Champions League mu bagore.

Mu mwaka ushize w’imikino ntiyorohewe na Chelsea kuko yayitwaye shampiyona ndetse iyitsinda mu bikombe bibiri by’igihugu bahuriyemo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa