skol
fortebet

Abakinnyi 5 baretse umupira w’amaguru bakajya mu bindi bikabakiza cyane

Yanditswe: Saturday 07, May 2022

featured-image

Sponsored Ad

Bamwe bashize kompanyi z’ indege,hari n’umwe wabaye perezida, umupira wamaguru rimwe na rimwe uhindura bamwe abasazi ariko iyo bawurangije,akenshi binjiza amafaranga menshi.
Abahoze ari abakinnyi b’umupira w’amaguru bagasezera,benshi basanga imiryango myinshi ifunguye bakitoranyiriza iyo bakora.
Benshi bahitamo kuguma mu mupira w’amaguru nyuma yo kumanika inkweto cyangwa bakaba abatoza.
Hari abandi bake bahitamo ubuzima bwa kure y’umupira w’amaguru kandi bagakoresh izina ryabo mu kwihangira (...)

Sponsored Ad

Bamwe bashize kompanyi z’ indege,hari n’umwe wabaye perezida, umupira wamaguru rimwe na rimwe uhindura bamwe abasazi ariko iyo bawurangije,akenshi binjiza amafaranga menshi.

Abahoze ari abakinnyi b’umupira w’amaguru bagasezera,benshi basanga imiryango myinshi ifunguye bakitoranyiriza iyo bakora.

Benshi bahitamo kuguma mu mupira w’amaguru nyuma yo kumanika inkweto cyangwa bakaba abatoza.

Hari abandi bake bahitamo ubuzima bwa kure y’umupira w’amaguru kandi bagakoresh izina ryabo mu kwihangira imirimo yaba mu bucuruzi, politiki cyangwa izindi nzego.

Hari abakinnyi 6 bahiriwe n’ubuzima nyuma yo kuva mu mupira w’amaguru burundu

George Weah

Nyuma yo gusezera ku mupira w’amaguru muri 2003, uyu wari umukinnyi wo muri Liberiya yagiye muri Politiki ndetse birangira abaye perezida w’igihugu cye.

Yiyamamaje inshuro 2 birangira atowe muri 2017 n’amajwi arenga 60%, ni bwo bwa mbere habaye gusimburana ku butegetsi mu mahoro byabayeho muri Liberiya kuva 1944.

Mu buzima bwe, Weah yagaragaye inshuro zirenga 300 akinira AC Milan, Chelsea na Paris St. Germain.Niwe mukinnyi rukumbi ukomoka muri Afurika watwaye Ballon d’Or.

Mathieu Flamini

Uyu wahoze ari umukinnyi wo hagati wa Arsenal, Mathieu Flamini, ni umuyobozi mukuru w’uruganda rukora ibyitwa GF Biochemicals.

Uyu mufaransa w’imyaka 38 ayobora GF Biochemicals hamwe na mugenzi we bafatanya mu bucuruzi Pasquale Granata.

Iyi sosiyete ya Flamini yashinzwe kugira ngo ishakishe ubundi buryo burambye haboneka ibisimbura ibikomoka kuri peteroli mu nzego zitandukanye.

Flamini yanyuze muri Arsenal inshuro 2, iya mbere hagati ya 2004 na 2008 aho yakinnye umukino wa nyuma wa Champions League kandi atwara igikombe cya FA.

Yakinnye kandi muri iyi kipe kuva 2013 kugeza 2016 mbere yo kwerekeza muri Crystal Palace no muri Getafe yo muri Espagne .

Gary Lineker

Gary Lineker ni isura imenyerewe ku bakunzi b’umupira w’amaguru kubera uruhare rwe mu gutangiza ikiganiro Match of the Day..

Uyu wahoze ari rutahizamu wa Leicester na Barcelona yatangije iki kiganiro kuva mu 1999 kandi ni umwe mu binjiza amafaranga menshi kuri BBC.

Lineker yinjije miliyoni 1.36 z’ama pound kubera ikiganiro cyo kuri televiziyo mu mwaka w’imikino wa 2020/21, aho yavuye kuri miliyoni 1.75 mu mwaka wari wabanje.

Mu mwuga we, yakiniye ikipe y’igihugu y’Ubwongereza inshuro 80 kandi atwara ibikombe bikomeye muri Barcelona.

Asamoah Gyan

Asamoah Gyan wahoze ari rutahizamu wa Ghana na Sunderland yitwaye neza mu muziki, Tennis ndetse n’ubucuruzi kuva arangije umwuga we wo gukina.

Yakunze cyane Tennis ariko ntibyamuhira kubera ibirego byamurezwe we na murumuna we Baffour Gyan,byo kuba baribasiye undi mukinnyi, ariko barabihakanye.

Yashinze kompanyi Baby-Jet Airlines mu 2017 afite gahunda yo gukora ingendo z’imbere mu gihugu no mu karere, ariko isosiyete ntiratangira.

Gyan yakoze umuziki kandi agaragara mu mashusho y’indirimbo ya African Girls ya Castro.

Louis Saha

Uyu wahoze ari rutahizamu wa Manchester United, Louis Saha, afite ubucuruzi bwiza bufasha abahoze mu mupira w’amaguru basezeye.

Uyu mufaransa yamanitse inkweto muri 2013 nyuma yo gutwara ibikombe bibiri bya Premier League ndetse na Champions League hamwe na Sir Alex Ferguson.

Saha yatangije Axis Stars muri 2014 nk’ikigo cyigenga gikorana n’abakinnyi bakomeye, abaririmbyi ndetse n’abahanzi

Isosiyete ye yishyuza ibigo amafaranga hanyuma ikabafasha gukorana n’ibyamamare bifuza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa