Abakinnyi ba ADDAX FC barashinjwa kurya Dendo y’umuturanyi wabo batayihawe
Yanditswe: Friday 05, Jan 2024
Urugo ruturanye n’aho abakinnyi b’ikipe ya ADDAX FC ya Mvukiyehe Juvenal rurabarega kurya dendo yarwo yarariraga amagi 12.
Ibi byabereye mu kagari ka Akinyambo, umudugudu wa Rugarama,mu karere ka Rwamagana.
Ba nyiri dendo babwiye umunyamakuru wa Radio&TV10 Mutuyeyezu Oswald dukesha iyi nkuru ko barimo gusaba nyiri ADAX FC, ari we Juvenal Mvukiye he ngo abarihe itungo ryabo.
Uyu munyamakuru yavuze ko aba bataka kwicirwa dendo bamubwiye ko amagi yose yateye barayajugunya.
Uwo iriya dindon yababaje cyane ngo ni mama w’abana wayifataga nk’inshuti ye kuko ngo hari hashize amezi 12 bayiguze, umwana wabo akaba yararezwe n’amagi yayo.
Nyir’urugo ati ’Abakinnyi baturuka muri RDC ntibagombaga kuyirebera izuba.’
Ntabwo Juvenal aragira icyo avuga kuri iyi dendo abakinnyi be bashinjwa kurya.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *