skol
fortebet

Abakinnyi ba APR FC batitabiriye ubutumire bw’Amavubi bayikiniye ihura na Gasogi United

Yanditswe: Thursday 11, Nov 2021

featured-image

Sponsored Ad

Abakinnyi ba APR batitabiriye ubutumire bw’ikipe y’igihugu "Amavubi",bakinnye umukino wa gicuti iyi kipe y’ingabo z’igihugu yahuye na Gasogi United kuri uyu wa Kane.
Ubwo umutoza Mashami Vincent yahamagaraga ikipe y’igihugu,yashyizemo abakinnyi batanu ba APR FC ariko Manishimwe Djabel, Ruboneka Bosco na Kwitonda Alain Bacca ntibitabiriye umwiherero aho byavuzwe ko barwaye.
Mu mukino wa gicuti APR FC yakinnye na Gasogi United,Ruboneka na Djabel babanje mu kibuga muri uyu mukino wa gicuti APR (...)

Sponsored Ad

Abakinnyi ba APR batitabiriye ubutumire bw’ikipe y’igihugu "Amavubi",bakinnye umukino wa gicuti iyi kipe y’ingabo z’igihugu yahuye na Gasogi United kuri uyu wa Kane.

Ubwo umutoza Mashami Vincent yahamagaraga ikipe y’igihugu,yashyizemo abakinnyi batanu ba APR FC ariko Manishimwe Djabel, Ruboneka Bosco na Kwitonda Alain Bacca ntibitabiriye umwiherero aho byavuzwe ko barwaye.

Mu mukino wa gicuti APR FC yakinnye na Gasogi United,Ruboneka na Djabel babanje mu kibuga muri uyu mukino wa gicuti APR FC yakinnye na Gasogi United ikayitsinda ibitego 2-1.

Ubuyobozi bwa FERWAFA nabwo bwemeje ko aba bakinnyi barwaye ariko benshi mu bakunzi b’imikino n’abanyamakuru batunguwe no kubona aba bakinnyi bakina uyu mukino wa Gasogi United.

Abakinnyi APR FC yatanze mu Mavubi ni Keddy na Nshuti Innocent bose basanzwe ari abasimbura muri iyi kipe.

Nubwo Djabel na Kwitonda byavugwaga ko bafite ibibazo by’imvune,Ruboneka Bosco nta kibazo kizwi yari afite ari nayo mpamvu benshi bagiye babihuza no kuba iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu yaranze gutanga aba bakinnyi mu ikipe y’igihugu ngo yitegure umukino wa RS Berkane bafite muri uku kwezi.

Ikipe y’igihugu "AMAVUBI"iresurana n’ikipe y’igihugu ya MALI uyu munsi mu majonjora yo gushaka itike y’igikombe cy’isi.

APR FC yakoresheje abakinnyi itatanze mu Mavubi ivuga ko barwaye mu mukino wa Gasogi Utd

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa