Abakinnyi ba Brazil batangiye kwibasira Ronaldinho wabasuzuguye bikabije
Yanditswe: Sunday 16, Jun 2024

Bamwe mu bakinnyi ba Brazil,barangajwe imbere na Raphinha basubije umunyabigwi Ronaldinho wabibasiye akavuga ko bakina nabi ndetse ko nta mukino wabo muri Copa America azareba.
Ronaldonho Gaúcho, yavuze ko imikinire y’Ikipe y’Igihugu ya Brazil, izwi nka Seleção, imaze kumurambira ku buryo adateze kuzigera ayireba, habe no kwishimira intsinzi yayo mu gihe izaba iri mu Irushanwa rya CONMEBOL Copa América.
Uyu yarenzeho avuga ko iyi kipe ari igisebo ku mupira wa Brazil ndetse ko iyi kipe ariyo mbi cyane iki gihugu cyagize kuko ngo ifite abakinnyi baciriritse.
Ati: "Nakurikiye umupira kuva ndi umwana, kera cyane ntaranatangira gutekereza kuzakina umupira, gusa nta na rimwe nigeze mbona ibintu nk’ibi. Ntabwo bakunda umwambaro w’ikipe y’igihugu, nta shyaka bagira ariko ikintu cy’ingenzi [babura ni ubumenyi] ku mupira w’amaguru.
Birahagije basore,ntabwo nzareba umukino n’umwe wa Brazil muri Copa América cyangwa ngo nishimire intsinzi.
Ndarambiwe.Ni igihe cy’agahainda ku bantu bose bakunda umupira wa Brazil.Biragoye ubu kubona imbaraga zo kureba umupira.
Iyi ni imwe mu makipe mabi [Brazil yagize] mu myaka ishize,nta bayobozi biyubashye ifite,uretse abakinnyi baciriritse biganjemo.
Ntabwo nigeze mbona ibihe bibi nkubu.Nta rukundo rw’umwenda wa Brazil,nta n’umupira bazi."
Aya magambo yababaje abakinnyi bahamagawe mu ikipe ya Brazil byatumye bamwe batangira kumusubiza.
Uwabanje ni umukinnyi wa FC Barcelona,Raphinha wabwiye abanyamakuru ati: "Ubutumwa bwa Ronaldinho?.Ntabwo mbizi niba ari ukwamamaza cyangwa se ataribwo gusa mu minsi ishize bambwiye ko yasabye Vini Jr amatike ngo azaze kureba imikino yacu.
Mu buryo bumwe natunguwe,kandi sinakwemera ubwo butumwa."
Icyakora Ronaldinho we ubwe yibwiriye umuyoboro wa YouTube wo muri Brazil witwa Cartoloucos ko atazareba iyi kipe yabo kuko ikina nabi ndetse ititanga cyane.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *