skol
fortebet

Abakinnyi ba PSG bategereje umutoza mushya usimbura Mauricio Pochettino

Yanditswe: Tuesday 23, Nov 2021

featured-image

Sponsored Ad

Abakinnyi ba Paris Saint-Germain babwiwe ko hagiye kuba impinduka ku mutoza aho ngo kizigenza Zinedine Zidane agiye kuza kubatoza, agafungurira amarembo uwabatoza Mauricio Pochettino ugiye kwerekeza muri Manchester United.

Sponsored Ad

Ku cyumweru, amashitani atukura yirukanye Ole Gunnar Solskjaer nyuma yo kubona umusaruro ukomeje kuba mubi,ubu Michael Carrick niwe ugiye kuyitoza by’agateganyo.

United yari yiteguye gutegereza kugeza mu mpeshyi kugira ngo ishyireho umusimbura wa Ole burundu, icyakora izo gahunda zishobora kwihutishwa n’amakuru avuga ko uwahoze ari umutoza wa Tottenham yiteguye kuva mu Bufaransa yerekeza Old Trafford.

Zidane yahawe akazi ko gutoza ikipe ya United ariko yaahise ayimenyesha ko nta bushake afite bwo kugakora.

Gusa ahanze amaso kuba umutoza w’ikipe y’igihugu y’ubufaransa cyangwa PSG.

Marca iravuga ko mu rwambariro rwa PSG hari inkuru ivuga ko umutoza Zidane agiye kuyizamo.

Biravugwa ko abakinnyi bari kuganira ku kuba uyu munyabigwi yaza gusimbura Pochettino.

Amakuru yatangajwe na Manchester Evening News yatangaje ko uyu munya Argentine yiteguye kureka PSG akajya muri United.

Ibyo byaha amahirwe menshi Zidane yo kwerekeza kuri Parc des Princes.

Poch bemeza ko atishimiye ubuzima muri PSG haba mu ikipe ndetse no hanze yayo.

Uruhare rwa Pochettino n’ukuba umutoza w’ikipe ya mbere mu gihe umuyobozi wa siporo Leonardo agenzura ibindi byose, harimo no kugura abakinnyi.

Uyu mugabo w’imyaka 49 y’amavuko aracyaba muri hoteli, nubwo yageze mu kazi muri Mutarama, umuryango we uguma i Londres.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa