skol
fortebet

Abakinnyi ba Rayon Sports banze umwanzuro w’umutoza wo gukinisha abana kuri APR FC

Yanditswe: Sunday 16, Jun 2024

featured-image

Sponsored Ad

Kapiteni wa Rayon Sports,Kevine Muhire avuga ko mbere y’umukino wahuje Rayon Sports na APR FC mu kuganura Stade Amahoro yavuguruwe bishimishije,umutoza w’iyi kipe, Julien Mette yashatse gukinisha bamwe mu bakinnyi bato, Kevin na bagenzi bakabyanga.

Sponsored Ad

Icyakora,uyu mutoza ntiyatoje uyu mukino wo kuri uyu wa gatandatu warangiye ari 0-0,kuko ngo yavuze ko arwaye mbere,hanyuma yaza kuri stade abayobozi b’ikipe bakamwangira gutoza.

Muhire Kevin aganira n’abanyamakuru,ku kibazo cya Mette, yagize ati: "Umutoza Julien Mette yagombaga gutoza umukino w’uyu munsi ariko yagize ikibazo cyo kurwara mu nda,bahita [abayobozi] bafata umwanzuro ko agomba gufata ikiruhuko cyo kwivuza.Nababwira ko ubu ameze neza.

Igihari yashatse gukinisha umunyezamu muto turabyanga [abakinnyi].Uriya muremure muto muto,ari muri junior [abakiri bato] ndakeka.Twabyanze,nta kindi kibazo cyabaye usibye kurwara mu nda nta bindi byabaye."

Bivugwa ko umutoza wa Rayon Sports Julien Mette yari yapanze ikipe yiganjemo abana basanzwe bakorera imyitozo mu Nzove.

Mu bakinnyi basanzwe bari muri 11 harimo Charles Bbaale, Muhire Kevin n’umunyezamu Khadime Ndiaye.

Bivugwa ko ubuyobozi bwamusabye kuza mu nama itegura umukino ya saa tatu za mu gitondo, avuga ko arwaye (arwaye mu nda) ko inama yabera kuri stade.

Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwamubwiye ko icya mbere ari ubuzima yakwigumira mu rugo akivuza neza.

Uyu mutoza,Mette yaje kuri stade abuzwa gutoza ikipe maze ahagana saa kumi, yatsa imodoka ye arataha.

Rwaka Claude, umutoza wa Rayon Sports y’abagore yafatanyije na Fleury wa La Jeunesse.Umukino warangiye amakipe yombi anganyije 0-0.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa